Print

Kamonyi: RIB yafunze abantu 6 bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2021 Yasuwe: 1044

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] yafunze abantu batandatu (6) aribo: Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Bizimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, Niyonzima Jean Rene, Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga, Ntirenganya Vedaste, Umwarimu mu kigo cy’amashuri cya GS Ngoma, Mugenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya GS Mukinga na Mushoza Cyrille, rwiyemezamirimo.

RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bose bakurikiranweho kunyereza umutungo muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge waNyamiyaga, Akarere ka Kamonyi.

Ntirenganya Vedaste, Umwarimu mu kigo cy’amashuri cya GS Ngoma, Mugenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya GS Mukinga na Mushoza Cyrille, rwiyemezamirimo.

Aba bose bakurikiranweho kunyereza umutungo muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi.

Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge na Rukoma mugihe hategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinzacyaha.