Print

Abaturage babujijwe kurya amafi yipfishije mu kiyaga cya Muhazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2021 Yasuwe: 674

Mu kiyaga cya Muhazi giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba,habaye ikibazo mu mazi cyatumye amafi arenga toni 100 apfa abarobyi barahomba karahava.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko habayeho kwibirindura kw’amazi bituma ayo munsi yifanga n’ayo hejuru habaho kugabanuka k’umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) byatumye aya mafi menshi apfa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,MINAGRI yagize iti "Amafi arenga toni 109 yo muri kareremba mu Kiyaga cya Muhazi yapfuye. Ikibazo kikaba cyatewe n’ukwibirindura kw’amazi bituma amazi yo munsi yivanga n’ayo hejuru, bikazamura ’algal bloom’ bigatera kuganuka kw’umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) amafi akenera cyane cyane mu ijoro.

Aborozi b’amafi bororera muri kareremba barasabwa gutandukanya kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, gushyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 8 no gusukura kareremba mu buryo buhoraho. Ahari iki kibazo amafi mazima akuze barasabwa kuyaroba.

MINAGRI yasoje yibutsa abantu bose baturiye iki kiyaga ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange ko kizira kurya amafi yipfishije.

Yagize iti "Abaturage baturiye ikiyaga cya Muhazi n’Abanyarwanda bose muri rusanjye, baributswa ko kizira/bibujijwe kurya amafi yipfushije". Nk’uko amafoto abigaragaza ku nkengero z’iki kiyaga harunze amafi menshi cyane yapfuye.