Print

Ibyihariye ku mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uratahwa ku munsi wo #Kwibohora27 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2021 Yasuwe: 1601

Umuhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27,ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, ahatashywe ku mugaragaro umudugudu ugezweho watujwemo imiryango 144 itishoboye.

Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye.

Uyu mudugudu ugizwe n’inzu z’amagorofa eshatu, irerero, amashuri abanza n’ayisumbuye.

Urimo kandi inzu mberabyombi izajya ikoreshwa n’aba baturage mu bikorwa bitandukanye, ikigo nderabuzima, ibiraro n’inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko. Uyu mudugudu wuzuye utwaye 26.611.466.699 Frw

Uyu munsi wo kwibohora wizihijwe mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhitana imbaga no kudindiza iterambere mu nzego zinyuranye

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bafite akanyamuneza kenshi ko kwinjira mu birori byo Kwibohora ku ncuro ya 27. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo imiryango ya mbere yatangiye kwimukira muri uyu mudugudu w’akataraboneka.

Ni umudugudu ugizwe n’inzu z’amagorofa ushamikiyeho n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’abawutuye.

Utujwemo imiryango 144 aho 118 muri yo igizwe n’abaturage bari baturiye hoteri zo ku rwego rwo hejuru zubatse muri aka gace ariko aba baturage nta mikoro bari bafite yo kuvugurura inyubako zabo bwite ngo zijyanishwe n’ibyo bikorwaremezo. Indi miryanga 26 igizwe n’abandi baturage banyuranye bari bafite ibibazo by’amikoro make.

Umuhango nyamukuru wo gutaha ibyo bikorwa uteganyiijwe kubera mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, ahuzuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi Integrated IDP Model Village) n’ibindi bikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi Integrated IDP Model Village) watujwemo imiryango 144, ukaba wubatswemo n’ibindi bikorwa remezo birimo Ikigo Nderabuzima cya Kinigi, ibiraro by’inkoko zirenga 6,000, Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD), “Green House”, agakiriro,ubusitani burimo n’imirima y’igikoni, ishuri ryisumbuye, imihanda ya Kaburimbo kilometero 16.5, ibibuga byo gukoreraho siporo n’ibindi.

Umuryango RPF-nkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27, mu bihe u Rwanda n’Isi yose byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ubutumwa ubuyobozi bw’uwo muryango bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga bugira buti: “Uyu munsi twizihiza ni umwanya kuri buri wese wo gutekereza uruhare rwe mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza. Twizihize uyu munsi kandi tuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.




AMAFOTO:RBA