Print

#Kwibohora27: ” Uyu munsi u Rwanda si igihugu ku ikarita gusa”-Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2021 Yasuwe: 1057

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda ku munsi wo kwizihiza imyaka 27 u Rwanda rumaze rwibohoye,Perezida Kagame yemeje ko iterambere rigaragara muri byose ndetse abanyarwanda bakwiriye gushyira hamwe mu kurwanya Covid-19 ikomeje guca ibintu.

Yagize ati “Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa.Kuri twe bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema,kinamukeneye.U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere. Bisobanuye ko dufatanya,buri wese akita kuri mugenzi we.”

Perezida Kagame yavuze ko umudugudu wa Kinigi watashywe uyu munsi n’indi mishinga igamije guteza imbere abaturage yakozwe n’ingabo z’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego.byerekana gushyira hamwe kw’abanyarwanda kandi Abanyarwanda babigize umuco.

Nk’ibisanzwe,umunsi wo kwibohora uhuriza hamwe Abanyarwanda benshi ariko uyu mwaka ntibyakunze kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 mu Rwanda ariyo mpamvu Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gufatanya kurwanya iki cyorezo kikarangira.

Ati “Uyu mwaka ntitwashoboye kwizihiza isabukuru yo kwibohora uko bisanzwe,ni nayo mpamvu tugomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bwa Covid-19 muri iki gihe.Ubu ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse gukurikiza inama zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 no kurokora ubuzima bw’abanyarwanda.

Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu haba mu burezi,mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.

Ibikorwa byacu byo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza bigomba gukomeza kandi bikihuta.”

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ritagomba kugarukira imbere mu gihugu gusa ahubwo abanyarwanda bakwiriye kurenga imbibe.Ati “turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu,mu karere no ku isi yose.

Perezida Kagame yavuze ko kurwanya no gutsinda Covid-19 ari imwe mu nzira yo hukomeza ibikorwa byo kwibohora.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye kubona izindi nkingo zirufasha kongera ubwirinzi mu baturage by’umwihariko abafite ibyago byo kwandura.

Yashimangiye ko u Rwanda rwifuza ko abaturage benshi bakingirwa uko bizagenda bishoboka ariko igihugu kiri gukora ibishoboka byose ngo cyikorere inkingo n’indi miti.

Ati “Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’igihugu, itabonekera igihe cyangwa itangwa hashingiwe ku n’izindi nyungu ariko bisaba igihe kandi tugomba kwihangana.Hagati aho buri wese afite uruhare runini mu kuba maso no guhindura imikorere kugira ngo tubashe kugabanya ibyago byo kugabanya virusi yandurira mu mwuka.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva akamaro ko kwirinda ubwabo no kurinda abandi kugira ngo igihugu kibashe gutsinda vuba iki cyorezo.

Ati “Abanyarwanda dufite byinshi tugomba gukorera hamwe kandi dukwiriye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.Twizere ko tuzakomeza uru rugendo hamwe.”