Print

Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 889 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2021 Yasuwe: 1691

Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 889 ba COVID-19 mu gihe nta bashya bakize. Abakirwaye bageze ku 14,509 barimo 61 barembye.

Abantu 251,475 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 14 bayihawe uyu munsi.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo cyakajije umurego ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo, aho ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ndetse n’izihuza Uturere zabaye zihagaritswe, n’amasaha yo kuba abantu bakiri mu ngendo zitandukanye akarangirana na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.