Print

Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 July 2021 Yasuwe: 1680

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat,Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga, bakabana nk’umugabo n’umugore.

Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta inshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi ibujijwe muri iki gihe.

Amakuru dukesha IGIHE nuko aba bombi bemeranyije kurushinga nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa yerekanye Mico The Best iwabo, umuhango nawo wagizwe ibanga.

Uyu mukobwa bagiye kubana, bivugwa ko yitwa Clarisse,ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito.

Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.