Print

Juventus yasabwe kugurana Cristiano Ronaldo undi mukinnyi ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 July 2021 Yasuwe: 2288

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza aravuga ko ushakira amakipe Paul Pogba witwa Mino Raiola yasabye Manchester United kurekura uyu mukinnyi we hanyuma ikagurana na Juventus bakayisubiza Cristiano Ronaldo wayikoreyemo amateka atazibagirana.

Mino Raiola yigeze gutangaza ko Paul Pogba atazongera amasezerano muri Manchester United ndetse ngo yongeye kuyisaba ko yamurekura akigendera Juventus ikabaha Cristiano Ronaldo usigaje umwaka umwe w’amasezerano.

Bivugwa ko United iri mu makipe yifuza Ronaldo igihe yaba ashatse gusohoka muri Juventus muri iyi mpeshyi.

Mino Raiola ngo ari gushyira imbaraga mu kureba ko Pogba yagaruka muri Juventus yavuyemo 2016 ndetse ngo abona inzira byacamo ari uko Juventus yamugurana Ronaldo.

Ikinyamakuru Gazzetta dello Sport kivuga ko ushakira amakipe Cristiano Ronaldo witwa Jorge Mendes ari gukora uko ashoboye kugira ngo arabe ko amasezerano afitanye na Juventus yakongerwaho uwundi mwaka bityo uyu rutahizamu wa Portugal w’imyaka 36 agakomeza gukina muri Serie A kugeza mu 2023.