Print

Nyagatare: Umugabo yapfiriye mu musarane yagiyemo ashaka igihembo cy’ibihumbi 3000FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 July 2021 Yasuwe: 1291

Umugabo wo mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yaguye mu musarani yagiyemo agiye gukuramo ibyangombwa byari byatakayemo yizejwe igihembo cya 3 000 Frw.

Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,uyu mugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yahuye n’iri sanganya ryamutwariye ubuzima mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga.

Icyo gihe ngo bashakishije abamukuramo birananirana, aza kuvanwamo mu gitondo cyo ku Cyumweru yapfuye.

Uriya musarane watwaye ubuzima bwa Hafashimana, ufite metero icyenda (9) z’ubujyakuzimu.

Ngo yawugiyemo agiye gukuramo ibyangombwa by’uwitwa Mutimukeye birimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permis) ndetse n’irangamuntu ye.

Ngo biriya byabaye ubwo bari barangije itsinda ryo kugurizanya ari bwo ibyangombwa bya Mutimukeye byagwaga mu musarani yari agiyemo kwiherera ubundi Hafashimana akamubwira ko yabikuramo ariko akamuha igihembo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Rutayisire Sam yagize ati “Amakuru twahawe n’abaturage ni uko ngo yamwemereye 3 000 Frw, mukuru we n’umugore we bamubuza kujyamo arabyanga ajyamo kuko ngo yari asanzwe acukura imisarane."

Ngo uriya nyakwigendera yamanutse mu musarani avugana n’abari hejuru ariko ngo byageze aho bumva atangiye guhirita nk’umuntu ubuze umwuka ntiababasha kumukuramo arapfa.