Print

Abantu 9 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 811 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 July 2021 Yasuwe: 1707

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, COVID-19 yahitanye abantu 9 mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bagera kuri 479.Ababuze ubuzima bwabo barimo abagore bane b’imyaka 82 (i Kigali), 76 (i Rubavu), 62 (i Karongi), 57 (i Ruhango) n’abagabo batanu b’imyaka 79, 72, 52, 51 (Kigali) na 64 (i Rubavu).

Abarwayi bashya babonetse ni 811 mu gihe abakize ari 231.Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 15,080 barimo 62 barembye.

Abantu 251,719 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 244 bayihawe uyu munsi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye ko amoko mashya kandi akwirakwira byihuse kurushaho ya Covid-19 ashobora gutuma inkubiri ya gatatu y’ubwandu muri Afurika iba mbi cyane kurusha ubwiyongere bw’ubwandu bwabayeho mbere.

Ubwoko bwa Delta bwandura cyane - bwabonetse bwa mbere mu Buhinde, burimo kurushaho gukwirakwira mu bihugu by’Afurika.

Uyu mugabane kandi uri inyuma mu bikorwa byo gukingira Covid-19, aho abamaze gukingirwa byuzuye muri Afurika bari ku kigero kiri munsi ya 1.5% by’abamaze gukingirwa bose ku isi.

Ni hehe imibare iri kwiyongera?

Umubare w’abanduye bashya wakomeje kwiyongera mu byumweru bitandatu bishize ndetse muri rusange urazamuka ugera ku kigero cya 25% buri cyumweru, ugera ku bantu hafi 202,000 banduye mu cyumweru cyarangiye ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa gatandatu.

Uwo mubare uri hafi cyane kugera ku muhigo uyu mugabane wagezeho mbere w’abantu bashya banduye 224,000 mu cyumweru mu gihe cy’inkubiri ya kabiri y’ubwandu mu kwezi kwa mbere.

Matshidiso Moeti, ukuriye OMS muri Afurika, agira ati: "Umuvuduko n’ikigero cy’inkubiri ya gatatu muri Afurika nta kintu na kimwe twigeze tubona mbere kimeze nka byo".

"Ugukwirakwira ntakumirwa kw’amoko yandura cyane kurushaho kuri kwerekeza ibyago by’Afurika ku rundi rwego rushya".

Kugeza ubu muri Afurika hari ibihugu 21 byagezemo inkubiri ya gatatu y’ubwandu, ndetse 10 muri ibi bihugu birimo kugira ubwandu bukaze cyane kurusha ubwabayeho mbere, nkuko ikigo cy’Afurika cyo guhangana ndetse no gukumira indwara (Africa CDC) kibivuga.

Ubwandu burimo kuzamuka mu bihugu bitari munsi y’icumi. Uganda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Namibia, Zambia, u Rwanda na Tunisia ni byo byibasiwe cyane.

Avuga ku gitera uku kwiyongera k’ubwandu bwa Covid muri Afurika, umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati:

"Ibi biraterwa n’urusobe rurimo kurambirwa, guhura kw’abantu mu busabane, kudakurikiza neza ingamba zo kwirinda, ubusumbane ku nkingo, ndetse no gukwirakwira kw’amoko mashya".

Afurika y’epfo na yo irimo gutangaza umubare ukomeza kwiyongera w’abanduye bashya. Intara ya Gauteng, irimo umujyi wa Johannesburg, ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kugira ubwandu bwinshi muri icyo gihugu.