Print

Ndanda yambitse impeta umukobwa yasimbuje Anita Pendo babyaranye abahungu 2[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 July 2021 Yasuwe: 3260

Ndanda wangize ibanga rikomeye izina ry’umukunzi we rwe yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ari umwe mu bo babyirukanye.

Ati “Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Gisozi aho nakuriye, twakundanye kuva cyera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe.”

Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rurimo, Nizeyimana yavuze ko atahita avuga gahunda ihamye y’ubukwe bwe.

Nizeyimana Alphonse Ndanda uherutse gusezera umupira yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’izindi.

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kwamamazwa film ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

Mu Ukwakira 2018 nibwo yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko urugo rwabo rwasenyutse.

Aba bombi ariko ntibigeze baterana amagambo ku cyaba cyaratumye batandukana ahubwo bakomeje gushimangira ko ari amahitamo yabo bombi ndetse ko bazakomeza kwita ku bana babyaranye uko bashoboye.