Print

Neymar Jr yakoreye ibitangaza kuri Peru afasha Brazil kugera ku mukino wa nyuma wa Copa America 2021

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2021 Yasuwe: 1986

Mu mukino wa 1/2 cya Copa America wari wuzuyemo amacenga menshi ya Neymar Jr,igihugu cya Brazil cyageze ku mukino wa nyuma wikurikiranya gitsinze Peru igitego 1-0.

Iki gitego cyatsinzwe na Lucas Paqueta ku munota wa 35 w’umukino,cyagiyemo nyuma y’amacenga ya Neymar Jr wacenze ba myugariro ba Peru ahita ahereza uyu mugenzi we usanzwe akina mu ikipe ya Lyon mu Bufaransa.

Muri uyu mukino wose,Neymar Jr yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye kuko yagoye bikomeye ikipe ya Peru nayo itoroshye muri Amerika y’Amajyepfo.

Mbere yo gutanga umupira wavuyemo igitego,Neymar Jr ukinira Paris Saint-Germain,yacenze ba myugariro 3 ba Peru barimo Alexander Callens, Christian Ramos na Aldo Corzo, arangije ahereza umupira Lucas Paqueta, wari usigaranye n’izamu ryonyine asunikiramo umupira.

Iki n’ikindi gitego cy’intsinzi Lucas Paqueta atsindiye Brazil,kuko muri 1/4 nabwo niwe watsinze igitego kimwe rukumbi Brazil yatsinze Paraguay.

Abakinnyi ba Tite bayoboye igice cya mbere kuko bahushije ibitego byinshi birimo icyo ku munota wa 8 cya Richarlison wacenze umunyezamu Gallese wa Peru ntabashe gutsinda agahereza Neymar Jr wateye umupira nabi.

Mu minota 19 gusa y’umukino,Umunyezamu Gallese yari amaze gukuramo ibitego 3 byabazwe.

Peru yagarutse mu gice cya kabiri yahindutse ubwo umutoza wayo Ricardo Gareca yinjizaga Raziel Garcia na Marcos Lopez.

Uwitwa Gianluca Lapadula niwe wateye ishoti rya mbere rya Peru rigana mu izamu ku munota wa 50 hanyuma umunyezamu Ederson ashyira umupira muri koloneri.

Ku munota wa 82,Peru yabonye amahirwe akomeye ubwo Callens yateraga umupira n’umutwe wari uvuye kuri Free kick habura gato ngo ujye mu izamu.

Ku nshuro ya 21,Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa América ,yatwayemo ibikombe 9,inshuro zose (5) yakiriye yarayitwaye.

Brazil itegereje irava hagati ya Argentina na Colombia barakina mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Neymar Jr aganira n’Abanyamakuru, yavuze ko yifuza guhura na Argentina ku mukino wa nyuma.

Ati “Ndashaka Argentina ku mukino wa nyuma. Ni yo nshyigikiye kuko mfitemo inshuti nyinshi. Ku mukino wa nyuma, Brazil izatsinda.”