Print

Gakenke: RIB yafunze Gitifu w’umurenge nabo bari kumwe bagaragaye bahondagura umumotari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2021 Yasuwe: 3489

RIB yafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali binyuranyije n’amabwiriza ya guma mu Karere mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje,uyu mumotari wari utwaye imizigo agera ahari uyu gitifu n’abakorerabushake bashinzwe kurinda ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19,bamusaba guparika moto ye aranga ayivaho arayisunika hanyuma baramukubita brangije baramuzirika.

Amakuru avuga ko ibi bintu byabereye mu karere ka Rulindo ndetse uyu mumotari ngo yaganaga mu karere ka Gakenke.

Umuryango CLADHO urengera Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ubinyujije kuri Twitter wakoresheje iyi videwo usaba Polisi y’u Rwanda,RIB,n’Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke kurenganura uyu mumotari.

Bwagize buti "Ntibikwiye ko abaturage bahohoterwa muri ubu buryo kuko hariho ibiteganyirizwa abakosheje cg barenze ku mabwiriza! Turasaba ko Polisi y’u Rwanda,RIB,bakurikirana ibi bintu ngo byabereye Muhondo mu karere ka Gakenke kandi bivugwa ko na ES w’Umurenge ari muri bo."

Polisi y’u Rwanda yahise isubiza CLADHO Rwanda iti "Murakoze ku makuru muduhaye, yafashwe ashaka kuva mu Karere ka Rulindo ajya mu Karere ka Gakenke nta ruhushya yasabye. Yakubise umuhuzabikorwa w’umurenge, urubyiruko rw’abakoranabushake baratabara. Ikijyanye no gukubitwa kirakurikiranwa.

Uyu Munsi RIB yatangaje ko yataye muri yombi abakubise uyu mumotari ndetse ko bakurikiranweho ibyaha by’iyica rubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uretse Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo muri
wo mu karere ka Gakenke,HAKUZIMANA VALENS hatawe muri yombi kandi Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu murenge , NZAMURAMBAHO, Umuyobozi w’umudugudu wa Gahama DIEUDONNÉ.Bose bakurukinyweho gukubita uyu muturage.