Print

Harry Kane yashimiye cyane Jose Mourinho kubera ibyo ari kumukorera anavuga ku mutoza mushya wa Spurs

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2021 Yasuwe: 1579

Kane uyoboye ba rutahizamu bose mu Bwongereza,yavuze ko yishimira kuba yarakoranye n’umutoza ukomeye nka Jose Mourinho ndetse ngo mu minsi ishize yamwoherereje ubutumwa.

Yagize ati “N’umuhanga,anyandikira ubutumwa.Buri wese arabizi ko dufitanye umubano mwiza kandi twakoranye neza.

Ndamwubaha nk’umutoza ndetse nk’umuntu.Ndamwifuriza ibyiza gusa muri AS Roma.Ni byiza cyane kugira umwe mu batoza beza ku isi mu ikipe yawe.

Nzahora mwubaha kandi nizeye ko nzahora mvugana nawe kugeza igihe nzasoreza umupira w’amaguru.”

Abajijwe ku mutoza mushya wa Spurs,Nuno, ndetse n’ahazaza he mu ikipe ya Tottenham,Harry Kane yagize ati “Iyo umutoza mushya aje mu ikipe haba hari ibyishimo.Mu by’ukuri ntabwo mpari nta nubwo turavugana.

Ndi kumwe n’Ubwongereza kandi umutima wanjye wose uri hano….N’umutoza mwiza kandi yakoze akazi keza muri Wolves kuko yatumaga bakina neza.Nizeye ko tuzavugana nidusoza irushanwa.”

Kane yavuze ko intego ye ari uguhesha Ubwongereza igikombe cya Euro 2020 aho kuri uyu wa Gatatu barakina na Denmark muri ½ cy’irangiza.