Print

Bugesera: Umusore n’inkumi batawe muri yombi bazira kwica uruhinja rwabo rw’amezi 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2021 Yasuwe: 2192

Aba bombi batuye mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera, bakurikiranyweho kwica urwo ruhinja rw’amezi abiri ubundi barushyingura mu rufunzo.

Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama, Akagari ka Rango mu Murenge wa Mareba Ntawuhiganayo Slyvain yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo n’umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bafashe iki cyemezo cyo kwica uwo babyaye, nyuma y’amakimbirane n’intonganya bari bamaranye igihe iwabo mu rugo.

Ntawuhiganayo avuga ko Mujawimana yari yabwiye umugabo we ko azamutana umwana kuko atakwihanganira ayo makimbirane.

Umukuru w’Umudugudu avuga kandi ko abo bombi baje kumvikana ko aho kumusigira umwana, ahubwo bamwica bagasubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati: ”Bajyanye urwo ruhinja rwabo mu ijoro, bagarutse bibanga mu nda babyutsa abaturanyi bababeshya ko ari imyuka mibi (Amashetani) yamujyanye.Ubu nibwo bemereye inzego ko ari bo bamutabye mu rufunzo.”

Ntawuhiganayo yavuze ko batabaje inzego z’Umutekano n’abaturage bajya kubereka aho urwo ruhinja barushyinguye, barukuramo mu gitondo bukeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera Umulisa Claire, avuga ko iyo nkuru yayimenye ari mu nama ku Karere, ko nta yandi makuru arambuye afite.

Umulisa yagize ati: ”Ngiye kubikurikirana ndaza kubabwira.”

Ntawuhiganayo Slyvain uyobora Umudugudu wa Kagarama avuga ko Iradukunda Jean d’Amour na Mujawimana Diane bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Mareba.

Uyu Muyobozi ku rwego rw’Umudugudu yavuze ko mbere y’uko abo bombi babana nk’umugabo n’umugore yabanje kwandikisha ababyeyi be inyandiko ivuga ko nihagira icyo uyu mukobwa Mujawimana aba,bazabyirengera hagakurikizwa amategeko.