Print

Rubavu: Abayobozi b’utugari 7 beguye ku mirimo yabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2021 Yasuwe: 1274

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 7 two mu karere ka Rubavu bamaze kwegura ku mirimo yabo kubera ko ko iwabo hagaragara ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari yatumiwemo Komite Nyobozi y’Akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Rubavu, ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari birukanwe.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije, ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aba bakozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Ati "Handitse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari turindwi bifuza kwegura kuko bananiwe gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bakaba bari bamaze igihe bagaragaza intege nke mu nshingano zabo ndetse bagiriwe inama kenshi."

Amakuru avuga ko uretse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batarimo kwitwara neza mu bijyanye no guhangana na Covid-19 nabo bashobora kuzasezererwa mu minsi iri imbere.