Print

Abantu 12 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abanduye baba 883

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2021 Yasuwe: 1718

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri,COVID19 yishe abantu 12 mu Rwanda bituma abo imaze guhitana bagera kuri 491.Abapfuye barimo abagore bane b’imyaka 80 (Rutsiro), 77, 76 (Kigali) 69 (Ruhango) n’abagabo umunani b’imyaka 91 (Gakenke), 88, 83 (Rutsiro), 82 (Karongi), 77, 66, 51 (Kigali) na 63 (Bugesera).

Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 883 mu gihe hakize abandi 554.
Abakirwaye bageze ku 15,397 barimo 57 barembye.

Abantu 251,963 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 244 bayihawe uyu munsi.

Imibare y’abarwayi bashya bandura iki cyorezo yatangiye kuzamuka mu buryo budasanzwe mu guhera mu ntangiriro za Kamena 2021, aho guhera mu mpera z’uko kwezi nta munsi w’ubusa uhita hadatangajwe abarwayi basaga 800.

Gahunda yo kuvurira abadafite ibimenyetso cyangwa abafite bike cyane mu ngo zabo yatanze igisubizo gikomeye ku mpungenge z’uko ibitaro bishobora kurengerwa mu buryo bworoshye. Kuri ubu abari hejuru ya 95% barimo kuvurirwa mu ngo zabo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) rishinzwe itumanaho mu Rwego rw’Ubuzima (RHCC) Julien Niyingabira, yabwiye The New Times ko igihe umuntu amenye ko yanduye COVID-19 agomba kwitabwaho ari mu rugo, akwiye kwitwararika mu kurinda umuryango we ndetse n’abaturanyi.

Yagize ati: “Tugeze aho abantu bakwiye kureka gutegereza Leta ngo ize kubibutsa kwitwararika, buri wese akwiye kwigenzura, akubahiriza ingamba zose zo kwirinda.”

Kuri ubu u Rwanda rurimo gukoresha ibigo bibiri birimo kwita ku barwayi ba COVID-19 by’umwihariko, kimwe gikorera mu Bitaro bya Nyarugenge, ikindi ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya, byiyongeraho ibyumba byihariye bigaragara mu bitaro byose by’Uturere uko ari 42 n’ibigo nderabuzima 508.

Mu mwaka ushize, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko mu Gihugu hose habarurwa ibitanda bigenewe abarwayi ba COVID-19 birenga 3,000.

Ibyo bigo bibiri birimo kwakira abarwayi ubwabyo bifite ibitanda 500 birimo ibitanda 180 bigenewe indembe zikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye bifite n’imashini zongerera abarwayi umwuka wo guhumeka.

Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, mu Rwanda hose habarurwaga abarwayi barenga 120 ba COVID-19 bahawe ibitaro, bakaba barimo 62 barembye cyane barimo kwitabwaho by’umwihariko.

Niyingabira yemeza ko kugeza ubu ibitaro bitarabura ubushobozi bwo kwakira abarwayi, ashimangira ko intego atari iyo kubyuzuza ahubwo ari iyo kwirinda ko Igihugu cyahura n’uwo mugogoro, buri wese abigizemo uruhare mu kwirinda no kurinda abamukikije.

Ati: “Kubera ko umubare munini w’abanduye barimo kuvurirwa mu ngo, barasabwa kwitwararika no gushaka ubufasha bwihuse igihe bumva bakomerewe, hari itsinda ribakurikiranira hafi ari na ryo ryanzura ko bakeneye koherezwa mu mavuriro yabugenewe ngo bitabweho by’umwihariko.”