Print

Argentina yasanze Brazil ku mukino wa nyuma wa Copa America bigoranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2021 Yasuwe: 616

Ikipe ya Argentina niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino,ubwo ku munota wa 7 ibifashijwemo na Lautaro Martinez ku mupira mwiza yahawe na Lionel Messi.

Muri uyu mukino wari ugoye,Colombia yishyuye igitego ku munota wa 61 gitsinzwe na Luis Diaz ku mupira mwiza yahawe na Edwin Cardona.

Argentina yabonye amahirwe menshi ubwo umupira wari hafi kurangira nkaho Angel Di Maria yacenze umunyezamu wa Colombia Ospina asigarana n’izamu ryambaye ubusa ahereza Lautaro Martinez wari wenyine ateye umupira awushota umunyezamu Barrios.

Nabwo Rodrigo De Paul yateye umupira mu izamu rya Colombia ariko ugonga umutambiko w’izamu uvamo.

Amakipe yombi yahise ajya mu gutera penaliti nyuma y’iminota 90 aho umunyezamu Emiliano Martinez yabereye intwari igihugu cya Argentina.

Messi, Leandro Paredes na Lautaro Martinez binjije penaliti za Argentina mu gihe Cuadrado na Miguel Borja binjije iza Colombia.

Umunyezamu Martinez yakuyemo penaliti 3 zatewe na Davinson Sanchez, Yerry Mina na Edwin Cardona.Uwahushije penaliti kuri Argentina ni Rodrigo de Paul wayiteye mu bicu.

Argentina isanze Brazil ku mukino wa nyuma uzaba kuwa 11 Nyakanga saa 02 z’ijoro kuri stade Maracana mu gihe Colombia izahura na Peru mu gushaka umwanya wa 3

Ku nshuro ya 29,Argentina igeze ku mukino wa nyuma wa Copa América aho yatwaye ibikombe 14, itakaza 14 mu gihe Uruguay ifite ibikombe byinshi kuyirusha ifite 14

Ni ubwa 6, Brazil yakira iri rushanwa ryo muri Amerika y’Epfo,inshuro 5 ziheruka yaryakiriye yatwaye igikombe.Brazil imaze gutwara Copa America inshuro 9.