Print

Larry Rudolph wari umujyanama wa Britney Spears batandukanye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 July 2021 Yasuwe: 261

Yabitangaje mu ibaruwa yabonywe bwa mbere n’ikinyamakuru Deadline aho yanditse agaragaza ko atakomeza kuba umujyanama [manager] w’uyu muhanzikazi kandi ateganya kuva mu muziki mu minsi iri imbere.

Ati “Hari hashize umwaka n’igice kuva ubwo Britney nanjye twavuganaga akambwira ko ashaka gufata ikiruhuko. Uyu munsi namenye ko Britney ateganya kureka umuziki burundu mu buryo bweruye. Nari nahawe akazi ku busabe bwe ngomba kumufasha mu by’umuziki ndetse no kumushyigikira mu rugendo muri muzika.”

Yakomeje avuga ko atakomeza kumubera umujyanama kandi yararetse umuziki, ati “Ndetse nka manager we mu muziki, nizera ko biri mu nyungu ze kuba nareka inshingano zanjye kuko zitagikenewe. Mwakire iyi baruwa nko kwegura kwanjye ku mugaragaro.”

Rudolph yongeyeho ati “Nzahora nishimira umurimo nakoze mu myaka yacu 25 twari tumaze dukorana. Britney ndamwifuriza ibyiza byose bibaho ku isi. Ndahari igihe cyose azongera kunkenera nzamwitaba”.

Iyi baruwa yanayigeneye abarimo se w’uyu muhanzikazi, Jamie Spears, uri mu bakurikirana imitungo ye n’umunyamategeko w’uyu muhanzikazi Jodi Montgomery.

Refe:edition.cnn.com