Umugabo ukomoka mu gace kitwa Tenzuku mu Burasirazuba bwa Ghana yavugishije benshi kubera ukuntu yigwijeho abagore n’abana aho kuri ubu afite abagore 43 n’abana 200 b’abahungu mu gihe hatabazwe abakobwa bubatse ingo zabo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ubwo yari yahuje aba bana be batandukanye,uhagarariye uyu mugabo yemeje ko afite abagore 43 n’abana barenga 200 yabyaye.
Ikiganiro cyitwa Angel TV Morning Show (Anopa Bofo) kiyoborwa n’uwitwa Kofi Adomah cyasuye uyu mugabo utuye Tenzuku agace ugeramo nyuma y’amasaha 13 uvuye mu mujyi wa Accra,kigiye kuganira n’uyu mugabo ufite umuryango munini.
Nubwo uyu mugabo atabonetse mu kiganiro,ariko umuhagarariye yavuze ko umubare w’abagore bazwi ari muto ndetse afite benshi ndetse n’abana be barenga 200.
Uyu muvugizi w’uyu mugabo yavuze ko abakobwa b’uyu mugabo badakunze kubabara kuko iyo bakuze bajya kubaka ingo zabo.
Uyu kandi yavuze ko nta gace na kamwe utasangamo ukomoka kuri uyu musaza kuko ngo iyo abana be bakuze berekeza hirya no hino.
Abagize umuryango w’uyu mugabo ngo nubwo ari benshi ariko ngo babana neza,barasangira kandi ngo buri wese aba afite inshingano zo kwita ku mwana wa mugenzi we