Print

Se wa Nishimwe Blaise yavuze ku makuru yerekeza umuhungu we muri APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2021 Yasuwe: 1947

Nkuko amakuru dukesha Flash FM abitangaza,Bwana Mateso Jean de Dieu yakuyeho ibihuha byavugaga ko umuhungu we nta masezerano agifitinye na Rayon Sports ndetse yiteguye kwigira muri APR FC.

Umutoza Mateso Jean de Dieu, Yabwiye IGIHE ko ikipe yose yakwifuza umuhungu we yaganira na Rayon Sports kuko akiyifitiye amasezerano y’imyaka 2.

Ati “Blaise [Nishimwe] ni umukinnyi wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. Njye nta kindi navuga kuri byinshi biri kumuvugwaho kuko aracyafite amasezerano y’ikipe ye.“

Uyu mubyeyi wa Nishimwe yakuyeho urujijo ku bavuga ko yazamukiye mu kipe ya Intare FC isanzwe imeze nk’irerero rya APR FC.

Ati “Blaise afite irerero yakuriyemo ryitwa Imena kandi yanaciyemo abakinnyi barimo Kimenyi, Evode [Ntwali], Kalisa Rashid n’abandi. Kuva mu 2007 aba bose bari abakinnyi b’iri rerero. Intare FC yaramutiye kugira ngo ayikinire mu cyiciro cya Kabiri. Ntabwo ari ho yakuriye kuko twamutijeyo akuze. Ibyo bisobanuke neza. Kuva ku myaka irindwi, Blaise yari mu Imena.“

Amakuru amaze iminsi avugwa nuko uyu musore yifuzwa n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu yitegura no kuba yamutangaho miliyoni 30 FRW gusa Rayon Sports yo ngo irashaka miliyoni 50.

Andi makuru aravuga ko Rayon Sports yemeye kugurisha Nishimwe Blaise muri APR FC kuri miliyoni 30 FRW ariko nayo ikongeraho umunyezamu Ntwari Fiacre yatije muri Marines FC.

APR FC yitegura imikino ya CAF Champions League,yatangiye kugura abakinnyi batandukanye ihereye kuri Nsabimana Aimable ndetse biravugwa ko ishaka kugarura Nshuti Savio na Kwitonda Alain Bacca wo muri Bugesera FC.

Rayon Sports yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 myugariro wayo Ndizeye Samuel wari usoje imyaka 2 ayikinira ndetse biravugwa ko yabikoreye rimwe na Mugisha Gilbert.