Print

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yishyikirije polisi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2021 Yasuwe: 975

Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo yishyikirije polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko.

Ku wa gatatu nijoro ni bwo yerekeje kuri gereza ya Estcourt Correctional Centre iri hafi y’urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Polisi yari yaburiye ko yiteguye guta muri yombi Bwana Zuma, w’imyaka 79, mu gihe yari kuba atayishyikirije bitarenze kuri uwo wa gatatu.

Mu cyumweru gishize, Bwana Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa.

Icyo gifungo nticyari cyarigeze gitangwa ku wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo, akaba yari yahawe igihe ntarengwa cya saa sita z’ijoro ku wa gatatu ngo abe yamaze kwishyikiriza polisi.

Icyo gihe ntarengwa cyashyizweho nyuma yuko Bwana Zuma yanze kwishyikiriza polisi ku cyumweru.

Mu itangazo rigufi, ikigo yashinze cya Jacob Zuma Foundation cyagize kiti: "Perezida Zuma yafashe icyemezo cyo kubahiriza itegeko ryo gufungwa".

Umukobwa we Dudu Zuma-Sambudla, nyuma yanditse kuri Twitter ko se ari "mu nzira [yerekeza kuri gereza] kandi aracyafite ishyaka [aracyakomeye]".

Ku itariki ya 29 y’ukwa gatandatu ni bwo Bwana Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 kubera kwanga gukurikiza itegeko rimusaba gutanga ibimenyetso mu iperereza kuri ruswa mu gihe cy’imyaka icyenda yamaze ku butegetsi.

Abanyemari bagiye bashinjwa kugambana n’abanyapolitiki mu kugena ifatwa ry’ibyemezo ubwo yari akiri ku butegetsi. Ariko Bwana Zuma yakomeje kuvuga ko arimo kwibasirwa mu mugambi w’ubugambanyi bwa politiki.

Nubwo yegujwe n’ishyaka rye rya African National Congress (ANC) mu mwaka wa 2018, aracyafite abamushyigikiye, cyane cyane mu ntara avukamo ya KwaZulu-Natal.

Ku cyumweru, imbaga y’abamushyigikiye yakoze icyo yise ingabo y’abantu hanze y’urugo rwe, igamije kwitambika ngo ibuze ko atabwa muri yombi. Imbaga nk’iyo nanone yateranye mbere yuko yishyikiriza polisi ku wa gatatu.

Umunyamakuru wa BBC Nomsa Maseko, ku wa gatatu wari hanze y’urugo rwa Bwana Zuma, yabonye hari abapolisi benshi hanze y’urugo rwe barimo n’abafite imbunda ndetse n’itsinda ry’abashinzwe umutekano ryitwara gisirikare.

Bivugwa ko itsinda ry’abashinzwe umutekano bo ku rwego rwo hejuru bari babanje kumara amasaha menshi mu rugo rwe baganira na we ku itabwa muri yombi rye.

Uruhererekane rw’imodoka, harimo imwe yari irimo Bwana Zuma, nyuma zabonetse ziva ku rugo rwe zigenda ku muvuduko mwinshi, mbere gato yuko igihe ntarengwa cyo gutabwa muri yombi kwe cya saa sita z’ijoro kigera.

Mbere, Bwana Zuma yari yaratangaje ko yiteguye kujya muri gereza.

Ariko, yavuze ko "kunyohereza muri gereza mu gihe icyorezo [cya Covid] kigeze habi, ku myaka mfite, ni cyo kimwe no kunkatira igifungo cy’urupfu".

Bwana Zuma kandi yakomeje kuvuga ko arimo kuzira ubugambanyi muri politiki. Yatanze ubuhamya rimwe gusa mu iperereza kuri ruswa mu kizwi nko "kwigarurira leta" (cyangwa "state capture") - bivuze kunyunyuza umutungo wa leta.

Mu kindi kibazo cy’ubucamanza, mu kwezi gushize Bwana Zuma yahakanye kurya ruswa mu rubanza kuri ruswa rujyanye n’amasezerano y’ubucuruzi bw’intwaro yo guhera mu myaka ya 1990 afite agaciro ka miliyari 5 z’amadolari y’Amerika.

BBC