Print

Ibaruwa ifunguye ya Mama wa Vestine na Dorcas yandikiye M.Irene amusaba kureka abana be n’impamvu bafashe uyu mwanzuro

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 July 2021 Yasuwe: 3804

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu ibaruwa yasinyweho na nyina waba bana biyeguriye umuziki wo kuranywa no guhimbaza Imana, Uzamukunda Elizabeth yavuze ko bashutswe na M Irene usanzwe ari umunyamakuru.

Iyi baruwa isohotse kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021 nyuma y’uko ejo kuwa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021 M.Irene yatangaje ko yahagaritse gukorana na Vestine na Dorcas yari abereye umujyanama ndetse kuri uyu wa Kane yatanze ikiganiro gisobanura impamvu yabimuteye. Ababyeyi b’aba bahanzikazi nabo bamaze gusohora ibaruwa isobanura byinshi ku itandukana ry’abana babo na M.Irene.

Muri iyi baruwa ifunguye Umuryango.rw dufitiye kopi, ababyeyi ba Vestine na Dorcas basobanuye uburyo Murindahabi Irene yafashe Vestina na Dorcas n’uburyo bamumwambuye ari bwo hakurikiragaho ibaruwa yamenyeshejwe itangazamakuru ko Vestine na Dorcas batakibarizwa mu maboko ya kompanyi ya Murindahabi Irene.

Ni ibaruwa yanditswe na Uzamukunda Elizabeth (Mama wa Vestine na Dorcas), ayandika mu izina ry’umuryango. Yerekana uburyo Murindahabi atababaniye neza mu bihe byose yakoresheje abana ibyo uyu mubyeyi we yita ’kumucururiza abana’. Yavuze ko M.Irene yakaga abantu amafaranga kugira ngo afashe abana babo. Yatanze urugero rw’umukunzi w’aba bana uba muri Amerika wahaye M.Irene 165,000 Frw "ngo ayahe aba bana akayirira".