Print

Umujura wari kuri moto yashikuje umupolisi telefoni ari kuyivugiraho!

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2021 Yasuwe: 4223

Umujura wo Kenya yaciye ibintu hose kubera amashusho yagiye hanze ashikuza umupolisi telefoni yavugiragaho ari no mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda aho yari kumwe n’abandi bagenzi be aho imodoka zihurira.

Ubwo aba bapolisi bo ku muhanda bari mu kazi ku ri rond-point ya Roysambu ku muhanda uva Thika Road werekeza Nairobi,uyu mujura wari wicaye kuri moto inyuma yacunze uyu mupolisi ari kuvugira kuri telefoni ahita ayimushikuza mugenzi we wari umutwaye ayikubita umuriro bariruka.

Aya mashusho yafashwe n’umushoferi wari washyize kamera ku modoka ye ku buryo butunguranye irayamufatira ahita ayakwirakwiza.

Aya mashusho yayashyize hanze kuwa kabiri tariki ya 6 Nyakanga nyuma y’amasaha 17 ibi bibaye.

Muri aya mashusho,umugenzi acunga uyu mupolisi ashyize iyi telefoni ku gutwi ku ibumoso agahita ayimushikuza.

Uyu mupolisi yashatse kwiruka kuri uyu mujura ariko abona bitavamo kuko yabakubise amaso bamaze kurenga gusa yahise yegera undi muntuwari hafi aho batangira gushwana.