Print

Covid-19 yo mu bwoko bwa Delta yandura vuba cyane yagaragaye mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2021 Yasuwe: 1447

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yatangarije RBA ko mu Rwanda habonetse abarwayi bagaragaje ibimenyetso bya COVID-19 yihinduranyije yiswe Delta yandura vuba cyane.

Minisitiri Ngamije yabwiye Radio Rwanda ko hari ibimenyetso bifatika by’uko Delta yaba yarageze no mu Rwanda hashingiwe ku masuzuma amaze iminsi akorwa n’inzego z’ubuzima.

Yagize ati “Ibipimo turi gufata biri kutwereka ko hari ibimenyetso simusiga ko Delta ihari mu Rwanda turabibona. N’ubukana bw’indwara, n’iyo uganiriye n’abaganga bakubwira ukuntu bavugana n’abarwayi, araza akubwira ati ‘umurwayi w’ubu ngubu wa COVID-19 araza afite ibindi bimenyetso atari afite mbere, tutakundaga kumva mbere aho dusuzumira abarwayi.”

“Bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije [ni ubwa mbere twumvise icyo kimenyetso], bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, guhumeka bigoye; bivuze ngo ni bwa bukana bw’iyi Delta bugaragara.”

Ubwoko bwa Covid bise Delta bwandura vuba cyane bwabonetse mu bihugu bya Uganda na DR Congo.