Print

Dore uko umuhungu n’umukobwa bafite urukundo nyarwo bagomba kwitwara

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 July 2021 Yasuwe: 2633

Iyo ,mumaze kumenyana

Mumaze kwemeranya ubushuti muba mugomba gukomeza kuganira no kubwizanya ukuri by’umwihariko iyo muri kumwe nk’iyo mwasohokanye cyangwa umwe yasuye undi ningombwa ko muhuza kubyo muri kuganira kuko bishobora kuba byabafasha gutera imbere no kugirana inama zitandukanye.

Ntabwo ari byiza ko umwe yibanda ku ruhande rwe gusa ngo yumve ko icyo avuze aricyo atagomba kuvuguruzwa ahubwo bagomba kujya inama kuri buri kimwe cyose.

Kandi nanone ntabwo gusohokana cyangwa gusurana aba ariwo mwanya wo kwishimisha gusa ahubwo mugomba no kwibuka kuganira kubyo mubona byaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu.

Umusore cyangwa inkumi ugiye gushaka inshuti nyanshuti cyangwa umukunzi ntabwo yakabaye areba uburanga buhanitse cyangwa ubutunzi cyangwa se kugendera kubyo abandi bavuga kuko ibyo byose ni ibirebeshwa amaso ya bugufi nyamara tutazi ko ibyo byose bishobora kurangira vuba.

Ahubwo urukundo nyarwo ruba mu mu mutima imbere. Amafaranga n’ubutunzi ni nk’umuyaga, uhuha rimwe mu kanya ukabura.

Basore namwe bakobwa mukundana urukundo nyakuri mutabeshyanya kuko bizabahesha ishema mu bandi, yaba abababona ndetse n’aho muba kdi bizatuma ababubaha.

Ikindi kandi niba mukunda by’ukuri ntimukabihishe kuko iyo umwe aterekana ko akundana n’undi hashobora kuzamo agatotsi ko kuba umwe atizera undi bitewe nuko ashobora kuba yakwibaza impamvu undi atamumurikira inshuti ze cyangwa ngo yemere ko bakundana.