Kuri uyu wa Kane tariki 8 Nyakanga 2021 , ubushinjacyaha bwa Paris bwatangarije CBS News dukesha iyi nkuru ko , umuraperi w’umunyamerika Lil Baby na James Harden James Harden batawe muri yombi i Paris bakurikiranyweho gutwara ibiyobyabwenge.
Lil Baby na James Harden bari bagiye mu Bufaransa mu bikorwa by’ibirori byo kumurika imideli bya Paris Fashion Week.
Urumogi ntabwo rwemewe mu Bufaransa, mu gihe imodoka Lil Baby yari arimo yasanzwemo garama 20 zarwo. Undi muntu ufunganywe na Lil Baby ntabwo Polisi yigeze yifuza gutangaza amazina ye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Harden w’imyaka 31 "atigeze atabwa muri yombi cyangwa ngo afungwe" yanga kugira icyo atangaza, avuga ko iperereza rigikomeje.