Print

Agahigo! Umugabo afite ururimi rurerure cyane rumufasha kurigata inkokora n’izuru bye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021 Yasuwe: 3074

Umuhinde witwa Praveen ukomoka ahitwa Tamil Nadu, yanditswe mu bitabo by’abanyaduhigo kubera indeshyo y’ururimi rwe asohora rukamufasha kurigata izuru rye n’inkokora iyo azamuye ukuboko.

Igitabo cya Guinness de record kivuga ko bwana Praveen afite ururimi rureshya na 10,8 cm aho yakuyeho agahigo k’uwari uwa mbere ku isi.Yamuruhije 0,7 cm ku rurimi rwe.

Praveen ari mu byishimo byinshi byo kuba yakuyeho agahigo k’Umunyamerika Nick Stoeberl. Wari ufite ururimi rureshya na 10,1 cm kuva muri 2012.