Print

RIB yafunze abagabo 5 bagurishaga ibibanza n’amazu by’abandi hakoreshejwe uburiganya buhambaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021 Yasuwe: 2520

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafunze abagabo 5 kubera ibyaha bakekwaho birimo gukoresha impapuro mpimbano,kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’ibindi.

Itangazo uru rwego rwashyize hanze rigira riti:

"RIB yafunze abantu batanu aribo: Nsengiyumva Alphonse, Niyonzima Paul, Micyomyiza Flugence, Karibuhungu Benjamin na Mutijima Kadahwema William bakurikiranweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’inyandiko mpimbano aho bagurishaga ibibanza n’amazu by’abandi.

Bumwe mu buryo bakoresha, bareba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir’inzu, abandi bakigira aba komisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba hari n’abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by’ibihimbano.

Nyuma bashaka umuguzi, bakajya gusura inzu cyangwa ubutaka. Muri ako kanya igihe bari kumvikana ibiciro haza undi muntu wigize umuguzi, nawe ushaka ya nzu kugirango bakumvishe ko agiye kuyigutwara, bityo bikaborohera.

Muri ako kanya iyo washimye bagusaba kwishyura avance kugirango ugaragaze ko ufite ubushake bwo kugura, ndetse bakakubwira ko andi asigaye uzayatanga mu gihe cyo guhinduza ibyangombwa. Iyo udashishoje ngo ugire amakenga ukabaha amafaranga baragenda ntibongere kuboneka."