Print

Jose Mourinho agiye kwirukana abakinnyi 8 barimo n’ab’amazina akomeye mu ikipe ya AS Roma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021 Yasuwe: 2577

Umutoza mushya wa AS Roma,Jose Mourinho,ari guteganya kurekura abakinnyi benshi muri iyi kipe yamuhaye akazi mu mezi make ashize barimo n’abafite amazina akomeye nka Pedro na Nzozi.

Jose Mourinho yakoresheje imyitozo ya mbere muri AS Roma kuri uyu wa kane, ariko hari abakinnyi atashimye urwego bariho ariyo mpamvu yitegura kurekura abagera ku 8.

Ikinyamakuru Sky Italia yavuze ko abakinnyi bagiye kurekurwa barimo Pedro, Justin Kluivert, Steven Nzonzi na Robin Olsen.

Abandi bakinnyi bashobora kurekurwa barimo Ante Coric, Davide Santon na Federico Fazio.Aba bakinnyi bashobora kutongera kwemererwa gukora imyitozo.

Mu bakinnyi ikipe ya AS Roma yifuza barimo Granit Xhaka na Rui Patricio kugira ngo bazamure urwego bave ku mwanya wa 7 barangirijeho muri Serie A ishize.

Icyakora Jose Mourinho yavuze ko nta mukinnyi n’umwe yavuganye nawe mu bahari ku bijyanye n’ahazaza habo.

Ati “Nta n’umwe turavugana.Mushobora kubyemera cyangwa se ukabyanga ariko nta n’umwe twavuganye.”

Mourinho yahawe amasezerano y’imyaka 3 yo gutoza ikipe ya AS Roma asimbuye Paulo Fonseca mu kwezi kwa 5/