Print

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 na Scandinavia zikuye muri CECAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021 Yasuwe: 1230

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryashyize ahagaragara ibaruwa igenewe abanyamakuru, ivuga ko aya makipe yombi yari guhagararira igihugu mu mahanga, atacyitabiriye.

Ryagize riti “Bitewe n’ubwiyongere bwa COVID-19 mu Rwanda n’akarere ruherereyemo by’umwihariko, bikajyana n’uko haba haramaze kugaragara ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwa ‘Delta’;”

“Hashingiwe kandi ku ngamba nshya ziheruka gushyirwaho na Guverinoma zerekeye gukumira COVID-19 zirimo gufunga ibikorwa bimwe mu gihugu no guhagarika ibikorwa by’imikino abantu bakina bakoranaho ndetse hagahagarikwa ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali.”

FERWAFA yakomeje ivuga ko yamenyesheje CECAFA ko Amavubi U-23 atazitabira imikino izabera muri Ethiopia hagati ya tariki ya 17 n’iya 31 Nyakanga mu gihe kandi na Scandinavia WFC itazitabira imikino yo gushaka itike ya CAF Women Champions League muri Zone ya CECAFA, izaba hagati ya tariki ya 17 n’iya 31 Nyakanga 2021 muri Kenya.

Guhagarika kwitabira aya marushanwa bije bikurikira ihagarikwa ry’amarushanwa y’imbere mu gihugu haba muri Basketball na Volleyball.

Amavubi yari amaze iminsi akora imyitozo kuri Stade Amahoro, aho mu bakinnyi bari bitabiriye umwiherero harimo n’abavuye i Burayi.

Muri tombora yabaye ku wa Gatatu, Scandinavia WFC yari yisanze mu itsinda rya Gatatu (C) aho iri kumwe na FAD yo muri Djibouti na Vihiga Queens yo muri Kenya.