Print

Abantu 13 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 887 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021 Yasuwe: 2123

Kuri uyu wa Gatanu, COVID-19 yahitanye abantu 13 mu #Rwanda, abamaze gupfa bagera kuri 534.Abapfuye n’abagore batanu b’imyaka 86, 63, 61 (Kigali) 63, 51 (Karongi) n’abagabo umunani b’imyaka 96, 83, 70, 66, 66, 46 (Kigali), 70 (Musanze) na 34 (Kamonyi).

Abarwayi bashyani 887 mu gihe abantu bashya bakize ari 946. Abamaze gukira bageze kuri 66.4%.

Abakirwaye ni 15,166 barimo 68 barembye. Abashya bakingiwe ni 755.

Abantu 252,842 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 262 bayihawe uyu munsi.

Uko bucyeye n’uko bwije COVID-19 iragenda yihinduranya, abashakashatsi bakavumbura ubundi bwoko bushya bwayo, bumwe bukaba buhangayikishije kubera kudahangarwa n’inkingo no gukwirakwira vuba, ariko hakaba n’ubundi buzonga agace runaka ariko ku rwego rw’Isi bugafatwa nk’ubudateje impungenge.

Mu bwoko butandatu bumaze kugaragara, bune bubarwa nk’ubuhangayikishije. Ubwo ni Alpha yabonetse bwa mbere mu Bwongereza, Beta yaturutse muri Afurika y’Epfo, Delta yavumbuwe mu Buhinde na Gamma yagaragaye bwa mbere muri Brésil.

Bwose bwandura ku muvuduko uri hejuru ugereranyije na COVID-19 [iterwa n’agakoko ka Coronavirus] isanzwe nubwo nabwo burutanwa hagati yabwo, ndetse inyigo zitandukanye zagaragaje ko inkingo zifashishwa hirya no hino zitagira ubushobozi bwo guhangana nabwo ku rwego rumwe n’ubwo zihangana na COVID-19 yavumbuwe i Wuhan mu Bushinwa.

Nka Delta kuva yaboneka mu mpera za 2020, imaze kugera mu bihugu birenga 100 birimo n’u Rwanda kandi ku wa 11 Kamena 2021 habarwaga ko 90% by’abanduye mu Bwongereza ari yo bafite; ubu 51,7% by’abandura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo basanganwa, mu Bufaransa abandura 50% ni yo bafite, naho mu Buhinde aho yahereye bivugwa ko 70% by’abanduye mu nkundura ya kabiri yahitanaga ibihumbi buri munsi mu ntangiriro za 2021 ari yo basanganywe.

Ni yo ihangayikishije kurusha izindi zose bitewe n’uko ikwirakwira bwangu ugereranyije nazo, kandi abarwayi bayo bakaremba mu buryo bwihuse.

Alpha yo imaze kugera mu bihugu bisaga 170, Beta mu birenga 120, naho Gamma yagaragaye mu birenga 70.

Ubwoko bwagaragaye mu duce tumwe na tumwe bukatuzahaza ariko ntibwitwe ko buhangayikishije, burimo Lambda yaturutse muri Peru muri Kanama 2020. Habarurwa ko kuva muri Mutarama uyu mwaka 71% by’abandura Coronavirus muri icyo gihugu ari yo bafite.

Nubwo imaze kugera mu bihugu 29 ndetse ikaba yibasiye Afurika y’Epfo cyane, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riherutse kwemeza ko idahangayikishije.

Abashakashatsi bamwe bagaragaza ko ibaye ikwirakwira vuba bikiyongera ku kuba n’inkingo nka CoronaVac rw’Abashinwa [rwakozwe na Sosiyete yitwa Sinovac Biotech] zicika intege imbere yayo byatuma mu minsi iri imbere izaba ihangayikishije.

Abandi bemeza ko itazahangayikisha kuko inkingo zakozwe mu buryo bwa mRNA nka Pfizer na Moderna zagaragaje ko zishobora guhangana nayo ndetse bikaba bitarasobanuka neza niba ikwirakwira vuba cyane kuko aho yasanzwe akenshi igaragara ku baba bakoze ingendo zambukiranya imipaka.

Nta bimenyetso byihariye Lambda igira, abayandura n’ubundi baba bafite ibirimo guhinda umuriro, inkorora no kudakora neza kw’ibyiyumviro by’ururimi n’amazuru.

Ubundi bwoko bufatwa nk’ubudahangayikishije ni Epsilon bwagaragaye bwa mbere i California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za 2020.

Muri Mutarama 2021 abaganga b’Ibitaro bya Cedars-Sinai biri i Los Angeles batangaje ko 50% by’abasanganywe icyorezo muri uko kwezi bari baranduye Epsilon, naho muri Gashyantare 16% by’ubwandu bushya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari ubwayo.

Byatumye Ikigo gishinzwe Kurwanya Indwara (CDC) muri icyo gihugu kiyishyira mu zihangayikishije, ariko bigeze muri Kamena iboneka kuri 1% by’abayanduye gusa bituma noneho ifatwa nk’idakanganye.

Ikigo gishinzwe Kurwanya Indwara mu Burayi nacyo cyemeje ko Epsilon idakwiye kongerwa ku zihangayikishije kuko itagiye iboneka ku migabane yose mu buryo busanzwe nk’izindi, ahubwo aho igaragara hamwe na hamwe iba yahagejejwe n’abahakoreye ingendo.

Inyigo ya Kaminuza ya Washington yerekanye ko Epsilon ifite uburyo butatu yihinduranyamo (mutations), ku buryo ubudahangarwa umubiri uba warakuye ku rukingo rwa COVID-19 cyangwa wararemye nyuma yo kuyikira, bugabanukaho inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu n’igice mu gihe ubwo bwoko bugeze mu mubiri.

Kubera ko ubukana yari ifite ikigaragara bwagabanutse ndetse ikaba itarakwirakwira mu bihugu byinshi ku Isi, abashakashatsi bavuga ko idakwiye guhangayikisha.