Print

Perezida Biden yijeje Putin ko bagiye guhangana n’ibitero by’Ikoranabuhanga Abarusiya bari kugaba kuri US

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2021 Yasuwe: 1351

Nyuma y’ikiganiro aba baperezida bagiranye mu gihe kingana n’isaha kuri telefone, umunyamakuru yabajije Biden niba Uburusiya bushobora kubona ingaruka z’ibi bitero, hanyuma aramusubiza ati: "Yego".

Leta ya Moscou irahakana ibyo birego iregwa na Amerika.

Ikiganiro cy’ejo ku wa gatanu kuri telefone hagati ya Biden na Putin cyaje gikurikira umubonano wabo wo mu kwezi gushize i Genève/Geneva.

Iki kiganiro cyaje kandi mu gihe ibitero by’ikoranabuhanga bigenda byiyongera, harimo kimwe cyahagaritse amakompanyi 1500 muri uku kwezi.

Nyuma y’icyo kiganiro, Biden yabwiye abanyamakuru ati: "Namusobanuriye neza icyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziteze, ko mu gihe hazaba hari igitero cy’ikoranabuhanga kivuye ku butaka bwe, nubwo kitaba gishyigikiwe n’ubutegetsi, twiteze ko bazahita bafata imyanzuro mu gihe tuzaba tubahaye amakuru yose".

Umunyamakuru amubajije niba Amerika ishobora kuzatera ububiko bw’ikoranabuhanga (serveurs) bw’imashini zikoreshwa n’aba hackers, yasubije ati: "Yego".

Nyuma y’iki kiganiro cy’ejo ku wa gatanu kuri telefone, Kremlin (ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya) byavuze ko Amerika itari yarabwiye Moscou kuri ibi bitero by’ikoranabuhanga.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Putin rigira riti: "Nubwo ku ruhande rw’Uburusiya twiteguye gukorana nabo mu guhashya ubu bugizi bwa nabi, mu kwezi gushize nta cyifuzo na kimwe twigeze tubona kivuye mu nzego za Amerika".

Umutegetsi wa Amerika utavuzwe izina yahakanye ibivugwa n’Uburusiya, aho yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ubutegetsi bwa Biden "bwasabye kenshi Uburusiya gufata ingamba".

Iri tangazo rya Kremlin ryongeraHo ko impande zombi zishyigikiye ko haba gukorana kwinshi ku bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

BBC