Print

M. Irene yasubiranye Vestine na Dorcas baherukaga gutandukana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2021 Yasuwe: 4850

Umunyamakuru akaba na Nyiri lebel izamura abanyempano, Mulindahabi Irene,yamaze gusubirana n’abahanzi be yazamuye aribo Vestine&Dorcas nyuma y’iminsi mike atangaje ko batandukanye kubera impamvu zitandukanye zirimo kutumvikana ku muyoboro wa You Tube w’aba bahanzikazi.

Ku i saa sita z’amanywa nibwo M.Irene yashyize hanze ikiganiro yagiranye n’aba bakobwa bakiri bato ndetse na nyina ubabyara bemeza ko nyuma y’umwuka mubi wazanywe na shitani ibintu byasubiye mu buryo.

Umwe muri aba bakobwa witwa Vestine yagize ati "Ibi bintu ukuntu byaje ni nka shitani.Ibi bintu byajemo kubeshya kwinshi

Yunganiwe na mugenzi we Dorcas wagize ati "Twari twafashe amasengesho y’iminsi ibiri ararangira uyu munsi kugira ngo bikemuke.Ibyo Imana yifatanyirije ntawushobora kubitandukanya.Ibyaba byose,ibyavugwa byose ukuri nuko tumeranye neza."

M Irene yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’aba bakobwa ndetse yemeza ko nyina w’aba bahanzikazi nta kintu yifuje kuvuga ku byabaye kubera ko hari ababimushyizemo.

M.Irene yavuze ko impapuro zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru atari madamu Uzamukunda Elisabeth nyina w’aba bana atari we wazanditse ari abashakaga guteza umwuka mubi.

Vestine yagize ati "Umushinga Satani atinjiyemo ntabwo biramba.Byaradutunguye kandi tugomba kubyakira.Mama ibi bintu ntabwo yari abimenyereye.Nta gahunda yari afite yo kujya mu itangazamakuru.Yaje aje gufata channel,ageze I Kigali asanga huzuye abanyamakuru."

Aba bakobwa bashimiye abantu babasengeye n’ababandikiye ubutumwa babakomeza ndetse ko bakomeje gukorana na Irene.

Babajijwe impamvu banyereje imisatsi kandi ari abayoboke ba ADEPR,bavuze ko ari umuntu mukuru wabajyanye akabibasaba bakanga kumusuzugura gusa bazabye imbabazi abafana.

Ku wa Kane nibwo hasohotse ibaruwa ivuga ko MIE ya Irene Murindahabi yari isanzwe ifasha Vestine na Dorcas bamaze gutandukana.

Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, nibwo M.Irene uyobora MIE yavuze ukuri ku itandukana rye n’abahanzi Vestine na Dorcas.

Irene yavuze ko yabanje gushinjwa kuba yarakoresheje YouTube Channel ya Vestine na Dorcas mu nyungu ze bwite akaba yarayisaruyeho amamililiyoni menshi nyamara ntagire icyo amarira Vestine na Dorcas.

Kuri iki kibazo,Irene avuga ko yafashe YouTube Channel ya Vestina na Dorcas ifite aba subscribers 1000 kuri ubu ikaba ifite abarenga 90.000.Indirimbo nahawe ijambo ari nayo ya mbere MIE yakoreye Vestine na Dorcas niyo yatumye Channel ya YouTube ya Vestine na Dorcas izamuka.

Irene yavuze kandi ko hari abantu badafite imico myiza yise abagome bagiye mu matwi ya babyeyi ba Dorcas ndetse na Vestine bamubwira ko Irene yakijijwe n’amafaranga ava kuri YouTube Channel ya Vestine na Dorcas akaba nta kintu arimo kubafasha.

Irene yakomeje avuga ko hari umugabo witwa Aimable uhagarariye amarushanwa ya “Rwanda Gospel Stars Live” wamusabye ko yamuhuza na Vestine na Dorcas bagasangira icyayi kugira ngo baganire kuko ari umufana wabo.

Uyu mugabo ngo yaje kuganira na bo aza kubabwira ko Irene agamije kubashakamo inyungu gusa ko nta kintu arimo kubafasha ,kandi uwo mugabo witwa Aimable we afite imishinga yo gufasha bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo babashe Kubona amafaranga.

Irene Murindahabi yasobanuye ko nt anyungu arabona muri aba bana kugeza ubu ndetse amafaranga yashoye abakorera indirimbo n’ibindi bikorwa kugeza kuri uyu munsi atarayagaruza.

Yerekanye ifoto ya Vestine na Dorcas nyuma yuko Aimable ababwiye ko agiye kubafasha bagatangira gukorera amafaranga aho yavugaga ko bataye umuco wa ADPER basanzwe babarizwamo kubera uko imisatsi yabo isigaye imeze ubu.

M.Irene yashyize hanze amajwi ya Vestine na Dorcas aho bari barimo kurira cyane bavuga ko nta kintu na Kimwe baburanye M.Irene.Bavuga ko yabahaye amafaranga y’ishuri,arabasura,abagurira imyenda ,ndetse ko yabajyanaga no kwa muganga igihe cyose babaga barwaye n’ibindi byinshi yabafashije.Vestine na Dorcas bavuze ko ari abantu bagiye mumatwi ya Mama wabo bakamwumvisha uburyo nta kintu M.Irene yabafashije nyamara ataribyo.

M.Irene yafashije aba bakobwa kuzamuka vuba,kuko amaze kubakorera indirimbo 3 zirimo Nahawe ijambo,Papa na Adonai.Izi zose zanditswe na Niyo Bosco.