Print

APR FC na AS Kigali zaguze abakinnyi bakomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2021 Yasuwe: 2943

Ikipe ya APR FC yasinyishije abakinnyi batatu barimo Nsengiyumva Ir’shad wakinaga muri Marines FC, Karera Hassan wa Kiyovu Sports ariko wari waratijwe muri AS Kigali,na Mugisha Bonheur wa Heroes FC, bose ku masezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwasinyishije aba bakinnyi uko ari batatu ndetse Niyonzima Olivier Seif’ na we yongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Nsengiyumva Ir’shad uzwi nka Pogba wakinaga muri Marines FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kimwe na Mugisha Bonheur wari intizanyo ya Heroes FC muri Mukura Victory Sports.

Undi mukinnyi wasinyiye Ikipe y’Ingabo kuri uyu wa Gatandatu ni myugariro wo hagati, Karera Hassan, wasinye imyaka ibiri aguzwe muri Kiyovu Sports nyuma y’uko yari yatijwe imyaka ibiri muri AS Kigali.

Aba bakinnyi bakaba biyongera kuri Nsabimana Aimable, Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain Bacca baheruka kuyisinyira.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikomeje kongeramo amaraso mashya mu rwego kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda.

Myugariro Rugwiro Herve ubu n’umukinnyi wa AS Kigali aho yavuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 2.

Kakule Mugheni Fabrice nawe yerekeje muri AS Kigali avuye muri AFC Leopards yo muri Kenya asinya imyaka 2.


Comments

raro 10 July 2021

Ese. Zizakina zonyine ko numva abakinnyi bose beza babibitseho.nibakomeze babe start a domicile. Ntacyo bitwaye.


JONATHAN Manishimwe 10 July 2021

Manayange ndabona aba Rayon turikugana habipe! Ubu na Gaptain aragiyekoko? komite yegure