Uyu mugabo w’imyaka 29 yavuze ko benshi mu bakobwa baba bamusaba ngo agende bamugurire inzoga,n’ibindi.
Uyu mugabo yavuze ko hari abamwandikira bamwinginga ngo abatsindire igitego gusa ngo abanye neza n’umugore we.
Yagize ati “Baza bashoreranye.Ibi birambangamira.”
Danny utuye ahitwa Epping muri Essex,yavuze ko yamenye ko abantu bamwitiranya na Harry Kane ubwo yari yasohokanye n’abanyeshuri biganaga muri Kaminuza.
Ati “Twari turi mu kabyiniro,icyo gihe Harry Kane ndakeka yari yatsinze igitego Arsenal.Ntabwo nabitekerejeho ariko njye n’inshuti zanjye twinjiye mu kabyiniro ku buntu.Muri kaminuza abantu benshi bifuzaga ko tuba inshuti.
Danny urusha uburebure Kane,akunze guhagarikwa n’abantu benshi bamwitiranyije na Kane bakifata amafoto yaba mu tubari no muri gari ya moshi.
Uyu mugabo yavuze ko asigaye asohoka yambaye umupira wanditseho Kane hanyuma abantu bamubona bagasara bamwitiranyije.
Kuba asa na Kane byamufashije guhabwa akazi n’ibigo binyuranye mu gukora amavidewo ndetse no kugaragara mu birori.