Print

Zambia: Abakobwa b’impanga biyemeje gushyingiranwa n’umugabo umwe wo mu Buhinde

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2021 Yasuwe: 3240

Abakobwa b’impanga biyemerera ko ari amasugi bakomoka muri Zambia aribo Peggy Nchimunya Malambo na Percy Chipego Malambo bavuze ko bagomba gushyingiranwa n’umugabo umwe kuko ngo bifata nk’umuntu umwe.

Aba bakobwa bavuze ko nubwo bidahuye n’imyizerere yabo ariko ngo nta kabuza bazashaka umugabo umwe ukomoka mu Buhinde biganye ahitwa UNZA’s Ridgway Compus.

Uyu muhinde ukundana n’aba bakobwa yagize ati “No mu mujyi mvukamo wa Mombai,nta bakobwa beza banazi ubwenge nahuye nabo nk’aba…

Pegy na Pecy batunguye abantu bo mu mujyi bavukamo witwa Choma muri Nshampande ubwo mu cyumweru gishize bazashakana n’umugabo umwe igihe nikigera.Bagize bati “Twebwe turenze kuba impanga.Twe tumeze nk’umuntu umwe.”

Ibyo umwe yanze n’undi aba abyanga,inshuti ye aba ari inshuti yanjye.Tuzashakana n’umugabo umwe tumuhe urukundo rwacu.Turabizi ko bitandukanye n’imyizerere y’idini ryacu ariko nta kindi kintu twakora.Agomba gushyingiranwa natwe twembi.