Print

Perezida Nyusi yavuze byinshi ku ngabo z’u Rwanda na Polisi bageze muri Mozambike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2021 Yasuwe: 2987

Aba basirikare n’abapolisi bagiye mu butumwa bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wiyise Al Shabab, umaze imyaka irenga itatu ukora ibikorwa byo guhohotera abaturage ndetse abenshi ukanabica ubakase imitwe.

Perezida Nyusi yavuze ko izi Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bamaze kugera muri Mozambique, aho ngo bari gukorera mu gace ka Mueda.

Yavuze ko Mozambique ariyo yasabye u Rwanda ubufasha. Ati “Ukuza kw’abasirikare b’u Rwanda kwateguwe n’abanyamuryango ba SADC. Twasabye ubufasha inshuti yacu y’u Rwanda, kandi batangiye kuhagera (abasirikare n’abapolisi). Twizeye ko Abanyarwanda bazakorana neza n’urubyiruko rwacu.”

Perezida Nyusi yakomeje avuga ko igihugu cye kitigeze cyanga umusanzu w’amahanga mu kugarura amahoro muri iyi ntara nk’uko byakunze kumvikana.

Ati “Guverinoma ntiyigeze yanga umusanzu w’amahanga mu kurwanya iterabwoba. Icyabaye ni uko twari tucyitegura kwakira uwo musanzu.”

Icyemezo cyo kohereza Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique cyafashwe nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye muri Mata 2021 ubwo Perezida Nyusi yagiriraga uruzinduko i Kigali.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe yagiranye na Radio Rwanda mu ijoro ryo ku wa 10 Nyakanga 2021, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zageze muri iki gihugu, ko ndetse zanatangiye kugera mu birindiro muri iyi Ntara ya Cabo Delgado.

Ati “Ingabo z’u Rwanda kimwe n’abapolisi bahageze bahise bajya mu gace bagomba kuba barimo ariko k’Intara yitwa Cabo Delgado. Ni intara iri mu Majyaruguru ugana kuri Tanzania. Ubu Abanyarwanda bahageze, Ingabo zahageze zatangiye kujya mu birindiro.”

Yakomeje avuga ko abaturage ba Mozambique bakiriye neza kuza kw’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda kandi yemeza ko bababona nk’abagiye gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyari kimaze imyaka irenga itatu muri iriya ntara.

Ati “Abaturage ba Mozambique babyakiriye neza. Nahoze ndeba n’abanyamakuru bahamagara n’abantu b’inararibonye basobanura uko babona ikibazo kigiye kugenda wabonaga bose babyakiriye neza.

Ibintu byose bahurizagaho bavugaga ko babona ibintu bigiye guhinduka, ni nko kuvuga ngo ishyamba si rya rindi turabona ko noneho ikibazo kigiye kuvugutirwa umuti.”

Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko umubano w’u Rwanda na Mozambique wifashe neza, ari nayo mpamvu iki gihugu cyarusabye ubufasha.

Ati “Umubano w’u Rwanda na Mozambique umaze kugera ku ntera ishimishije kubera ko buriya iyo igihugu kigeze aho kikakwitabaza kiti ngwino udufashe guhangana n’ikibazo gikomeye nk’iki, umubano uba uri gukura.”

“Ubundi umubano wacu ushingiye ku bintu byinshi. Muribuka ko twasinye amasezerano menshi y’ubufatanye mu 2018, nyuma twakomeje kwagura umubano tureba ibintu byinshi twafatanya byaba mu bukungu korohereza ishoramari no gufatanya mu bintu bitandukanye.”

Kuba u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique byashimwe kandi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho Perezida wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat abinyujije kuri Twitter yavuze ko ari igikorwa cyerekena ukunga ubumwe hagati y’Abanyafurika.

Source:IGIHE