Print

Mike Karangwa na Aimable bavuze ukuri kose ku bya Vestine na Dorcas basubiza M.Irene

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 July 2021 Yasuwe: 2516

Mu ijoro ryakeye kuri iki cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, Umunyamakuru , Mike Karangwa yahuriye mu kiganiro na Nzizera Aimable bari gufatanya gutegura ibitaramo bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ bihurije hamwe abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, basobanura ibyo bashinjwe na M. Irene.

Iki kiganiro cyatambutse kuri shene ya Youtube yitwa MK TV. Mike Karangwa yari amaze iminsi araritse abantu kuzakireba bakamenya ukuri kwe ku bijyanye n’uko M. Irene yamushinje gufatanya na Aimable gushyira iherezo ku mikoranire ye na Vestine na Dorcas yinjije mu muziki mu 2020.

Ni ubwa mbere Aimable agaragaye mu itangazamakuru avuga kuri iki kibazo. Ni mu gihe Mike Karangwa we yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga ko nta ruhare yagize mu itandukana rya Vestine na Dorcas na M. Irene [Bongeye gusubirana].

Mike Karangwa na Aimable, buri wese yavuze uko yahuye na Vestine na Dorcas kugeza ubwo yisanze mu itandukana ryabo na M, Irene, ingaruka byamugizeho, amasomo yasigiwe, urukundo yeretswe n’abantu bamubaye hafi, ibitutsi yahundagajweho, abongeye kubyutsa dosiye ziremereye umutima n’ibindi.

Bombi bahurije ku kuvuga ko Vestine na Dorcas bafite impano ikomeye ikwiriye gushyigikirwa no ku rwego rw’Igihugu. Ko ari abana bafashe ahazaza h’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, bigwije igikundiro mu gihe gito ku buryo buri wese yarwanira kubafasha.

Nzizera Aimable wakoze imirimo itandukanye muri Leta, yavuze ako adakunda kujya mu itangazamakuru, ariko ko kuri iyi nshuro byari ngombwa kugira icyo avuga kugira ngo abamwibeshyeho bamenye ukuri.

Mike Karangwa yavuze ko yakoze iki kiganiro kubera abantu b’inshuti ze baganiriye bamwumvisha kuvuga ukuri, kugaragaza ko umuntu ashobora gukora ikintu agamije inyungu ze no kwifatira ku gahanga abamwijunditse batamuzi, yewe batazapfa banahuye.

Uko Mike Karangwa yahuye na Vestine na Dorcas:
Ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize, Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzi bavuze umushinga bafite mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ mu gikorwa cyabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa kitabiriwe na Mike Karangwa nk’umwe mu bari kubitegura ahahurira na Vestine na Dorcas ari nawo munsi wa mbere bari bahuye imbona nkubone. Mike ati “Ni bwo bwa mbere nari mpuye na Vestine na Dorcas.

Ikiganiro n’itangazamakuru kirangiye, Mike Karangwa yatwaye mu modoka Vestine na Dorcas abajyana mu rugo kwa Aimable. Mu nzira yagiye abaganiriza ababaza uko biyumva gukora umuziki ari n’abanyeshuri, bamubwira ko bigoye ariko bishoboka.

Ahura n’aba bakobwa, hari hashize ukwezi n’iminsi micye afite amakuru y’uko M. Irene atameranye neza n’umuryango wasabye ko basubizwa shene ya Youtube, imikoranire y’abo igahinduka ijyanye n’amasezerano impande zombi zagombaga kugirana.

Uko Aimable yahuye na Vestine na Dorcas:
Umunsi umwe Nzizera Aimable yarimo arebe Televiziyo Isibo Tv abona abana bato batumiwe mu kiganiro The Choice Live bavuga ko bakunda kuririmba indirimbo zhimbaza Imana- Bari Vestine na Dorcas.

Yafashe telefoni ahamagara Phil Peter amusaba kumuhuza n’aba bana, undi amubwira ko azabahuza niyongera kubatumira mu kiganiro.

Phil Peter yongeye gutumira Vestine na Dorcas, ahamagara Aimable kubasanga aho Isibo Tv ikorera mu Mudugudu wo kwa Rugiro i Gikondo.

Agezeyo yasanze Vestine na Dorcas bari kumwe na Niyo Bosco ari kubaganiriza ukuntu yabaha indirimbo ‘Papa’ bakayiririmba. Icyo gihe nta ndirimbo aba bakobwa bari bagasohoye.

Aimable yarabibwiye nabo baramwibwira banamubwira ko bashonje abaryana aho gufatira icyo kurya. Vestine yaje kubwira Aimable ko afite shene ya Youtube yafunguye ariko ko atajya abona uko asubiza abafana be akeneye telefoni.

Uyu mugabo yahise yiyemeza kuyimugurira y’ibihumbi 97 Frw, ndetse abasezeranya ko yiteguye kujya abafasha mu kintu cyose bakenera.

N’ubwo Vestine yari amaze kubona telefoni yo gukoresha, basanze atujuje imyaka y’ubukure kugira ngo Sim Card bayimwandikeho. Mu iduka barimo, hari umuntu winjiyemo yiyemeza ko iyo Sim Card bayimwandikaho bitewe n’uko yari yakunze aba bana.

Mbere y’uko basubira iwabo i Musanze, Vestine yabwiye Aimable ko bakeneye inkweto za Jordan zo kujyana ku ishuri z’ibihumbi 50 Frw yemera kuzibagurira, ariko aba bana barasaguye baguramo n’igitenge cya Nyina barakimushyira.

Bageze mu rugo bahamagaye Aimable baramushimira, Nyina [Uzamukunda Elisabeth] nawe aramushimira anamusabira umugisha.

Vestine na Dorcas ariko bari babwiye Aimable ko nibava ku ishuri bazagaruka i Kigali M. Irene akabakorera indirimbo.

Baje kugaruka i Kigali kureba M. Irene kugira ngo abakorere indirimbo Aimable arabimenya abasanga muri studio aho bari bari, abaza M. Irene icyo yabafasha amubwira ko indirimbo imwe bayishyura arenga miliyoni 1 Frw, bashaka Camera ya miliyoni 2 Frw, yumva biramurenze abivamo.

Hashize igihe, Vestine yandikiye Aimable amubwira ko Dorcas amaze icyumweru atarajya ku ishuri kubera ko yabuze ibikoresho by’ishuri.

Aimable yahise ahamagara Nyina w’aba bana amwoherereza ibihumbi 50 Frw agurira ibikoresho Dorcas asubira ku ishuri. Ati “Ubushuti ni aho bwatangiriye.”

Kubera ko Dorcas arwara igifu cyane, Aimable avuga ko yagiye yohereza imodoka mu bihe bitandukanye ikamukura ku ishuri, ndetse akishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bwose. Mu biruhuko, Vestine na Dorcas baruhukira kwa Aimable.

Se wa Vestine na Dorcas ntiyamenye uko bageze mu maboko ya M. Irene

Aimable avuga ko igihe kimwe yakiriye telefoni ya Se wa Vestine na Dorcas amubwira ko atazi M. Irene, kandi ko ahengera adahari akajya gufata abana be.

Rimwe akajya n’iwe kubafata mu gihe nawe ahari ariko ntabimenye. Ibi byatumye ngo atangira kuvuga abana be ntibamwumve.

Aimable avuga ko yabwiye Se w’aba bana gushaka uko yaganira na M. Irene bagakemura ikibazo, undi amubwira ko yamaze kwanzura gutandukana na Uzamukunda Elisabeth [Nyina wa Vestine na Dorcas] kubera ko yatanze abana be atabizi.

Aimable akomeza ati “Birasakuza Mama wabo ahamagara Irene ati ’twebwe ibiki n’ibiki haba n’ikintu kimeze nko kutumvikana hagati y’ababyeyi babiri. Urumva abana batanzwe na Mama wabo kugira ngo bajye kwa Irene, ariko Papa wabo atabizi, kugeza ubwo Papa wabo yafashe icyemezo aravuga ati turatandukana aho kugira ngo njyewe [...].”

“Icyemezo kirafatwa aramubwira ati ’ubwo ngubwo turatandukana. Ibibazo biravuka, Irene ibyo bintu arabimenya ariko Irene agakora ikosa tuza no kuvuga aho kugira ngo ahamagare ababyeyi ahubwo akabwira abana ati mwebwe bizakemuka,"

Uyu mugabo yavuze ko M. Irene yakomeje kurya mu matwi y’aba bana ababwira kumukurikira kuko n’ubundi ababyeyi babo ntacyo bazabafasha mu muziki wabo.

Aimable anavuga ko Nyina wa Vestine na Dorcas yigeze kumuhamagara amubwira ko gatanya iri gukomanga iwe, kandi hari amafaranga shene ya Youtube y’abana be yinjiza atazi irengero ryayo.

Uyu mugabo avuga ko yahise ahamagara M. Irene amusaba gushaka uko yakemura iki kibazo, byaba byiza akagirana amasezerano n’aba bana. Aimable yavuze ko Se wa Vestine na Dorcas atarahura n’umunsi n’umwe wa M. Irene.

Amasezerano y’imyaka itatu ingingo zarimo ntizumvikanyweho:

Aimable yashatse umunyamategeko witwa Benoit amuhuza na Nyina wa Vestine na Dorcas, M. Irene nawe ashaka umunyamatageko bahurira kuri Galax Hotel mu Kiyovu baganira ku masezerano. Icyo gihe hari hashize amasaha macye indirimbo ‘Papa’ isohotse.

Uzamukunda Elisabeth yasabaga M. Irene kumusubiza abana be na Youtube, aho kugira ngo bitume atandukana n’umugabo we.

Aimable avuga ko yicaye ku meza amwe n’impande zombi, M. Irene amaze kugerageza inshuro eshatu guha kontaro Elisabeth ngo ayisinye akanga.

Aya masezerano yari ay’imyaka itatu, harimo ko M. Irene ari we uzajya utanga uburenganzira kuri aba bana-Ibintu Nyina wabo atakozwaga, kandi akavuga ko byasinywa n’umugabo we.

Aimable avuga ko Se w’aba bana yamuhamagaye amubwira ko aho kugira ngo M. Irene atume abana be bamusuzugura bareka umuziki bakicara mu rugo.

Abanyamategeko ku mpande zombi, basabye M. Irene kugaragaza amafaranga Youtube yinjije basanga imaze kwakira agera kuri miliyoni 1.9 Frw.

M. Irene yahise avuga ko nubwo bimeze gutyo, amaze gutanga agera kuri miliyoni 4 Frw mu bikorwa by’umuziki by’aba bakobwa.

Abanyamategeko basabye M. Irene gusubiza Youtube mu maboko y’umuryango wa Vestine na Dorcas, hanyuma agatekereza ku masezerano y’inyungu kuri bombi.

Mu gihe umuryango wari utegereje amasezerano, M. Irene yongeye imbaraga mu gukorera indirimbo Vestine na Dorcas, bituma Se w’aba bana arakara mu buryo bukomeye.

Ikindi ni uko ngo mbere y’uko indirimbo ‘Adonai’ isohoka, M. Irene yari yemeye kuyishyira kuri shene ya Vestine na Dorcas ariko birangira ayishyize iwe.

Aimable asobanura ko bitewe n’uko nta masezerano M. Irene yari afitanye na Vestine na Dorcas, ari byo byatumye avugisha umubyeyi wabo amusaba ko bakwitabira ibitaramo bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yatangiye gutegura.

Uyu mugabo avuga ko yababajwe n’amagambo yavuzwe na M. Irene y’uko ibi bitaramo ari gutegura nta musaruro kandi bitazaramba.

Umunyamakuru Mike Karangwa na Nzizera Aimable, batangaje ko batigeze bagambanira na rimwe Murindahabi Irene [M. Irene] kugira ngo atandukane n’itsinda ry’abahanzikazi Vestine na Dorcas, ahubwo ari ibintu yateguye, abanduriza izina mu buryo bukomeye.

Uko Mike Karangwa yisanze ashinjwa ubugambanyi, asaba M. Irene kumusaba imbabazi

Aimable yahamagaye Mike Karangwa amusaba kuvugisha M. Irene gutekereza ku kuntu yakora amasezerano yakorohereza impande zombi.

M. Irene ngo yabwiye Mike Karangwa ko nibidakunda ko akomezanya na Vestine na Dorcas, azacuruza ibyo yabakoreye. Ati “Nibashaka kungora nzabasubiza ibintu byabo ariko mbicuruze.”


Uyu munyamakuru yavuze ko ntacyo umutima we umushinja. Ko icyo yakoze ari uguhuza impande zombi.

Yavuze ko ibyo M. Irene yakoze muri iyi minsi itanu ishize yabyungukiyemo kuko indirimbo ‘Adonai’ iri kurebwa cyane, kandi na shene ya Youtube yashinze ikaba iri gukurikirwa cyane. Yavuze ko ibi bintu byamugizeho ingaruka zikomeye bimwanduriza izina.

Mike avuga ko M. Irene yabikoze agira ngo ashake uwo ahirikiraho ibibazo, cyangwa se ashaka gutwika.

Yafashe umwanya yandikira M. Irene amubwira ko atari akwiye kumuzana muri ibi bintu, amusaba kumusaba imbabazi no kuvuga uruhare rwe muri ibi bintu.

Mike avuga ko M. Irene akimara kwinjira muri iki kibazo yifashishije abanyamakuru n’abandi kugira ngo bamuvuge neza, ariko "sibyo."

Uyu munyamakuru yavuze ko mu isesengura rye yakoze yasanze M. Irene ibyo yakoze yarabiteguye, ashingiye ku kuntu yakoze ibiganiro na Vestine na Dorcas na Nyina, Ati "Birerekana ko ari ibintu aba yateguye afite icyo ashaka kugeraho."

Mike yavuze ko ashaka ko M. Irene amusaba imbabazi, kuko yaramwandagaje mu nguni zose z’ubuzima. Avuga ko kuva ibi byatangira yakira ibitutsi by’urudaca.

Yavuze ko M. Irene natamusaba imbabazi, hari ahandi bizakemukira. Ati “Icya mbere ni uko aba umugabo akansaba imbabazi."

Uyu munyamakuru yavuze ko ibi byabaye byamwigishije mu buryo bukomeye, asenga Imana asaba kumuha umutima ukomeye no kwakira ibyo atagizemo uruhare. Yasabye abantu kwiga kubahana, no gushaka umuti w’ibibazo hakiri kare.

Aimable yashinje bikomeye M. Irene guhimba ibinyoma:

Aimable yavuze ko Nyina wa Vestine na Dorcas yagiye agerageza inshuro kujya kurega M. Irene mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko akamubuza.

M. Irene yahamagaye anandikira Vestine na Dorcas abasaba kwifata amajwi bamuvuga neza; bavuga y’uko yabishyuriye ishuri, yabaguriye imyambaro, inkweto n’ibindi.

Aimable avuga ko amajwi M. Irene yumvikanishije mu kiganiro cye atari ay’ukuri, kuko yashutse abana bakamuvuga neza. Kandi ko ubwo yatahaga abana babimubwiye, ko Irene yabasabye kwifata amajwi bamuvuga neza.

Uyu mugabo yavuze ko nta myenda M. Irene yaguriye aba bana, kuko ari we wabaguriye hafi y’ibintu byose bafite.

Anavuga ko atari we wabwiye Vestine na Dorcas kunyereza imisatsi, ahubwo ngo byakozwe na M. Irene ababwira ko ashaka gukora inkuru. Ngo, M. Irene yafashe bugwate aba bana ku buryo icyo ababwiye cyose batagisubiza inyuma.

Aimable yavuze ko ibyabaye byose byamugizeho ingaruka. Ko ’Rwanda Gospel Stars Live’ imaze gutakaza arenga miliyoni 60 Frw kuri uyu mushinga; avuga ko abamuvugaho bakiri mu mateka y’ahahise.

Muri iki kiganiro, Mike Karangwa na Aimable bagiye bagaragaza ibimenyetso birimo ubutumwa bugufi n’ubwo kuri WhatsApp bagiye bandikirana n’abavugwa muri iki kibazo.


Comments

Mugisha 12 July 2021

Uyu mugabo Aimable ibi bintu yabikoreye aba bana ku nshuro ya mbere bagihura?!?!? ahubwo ko ubanza ari ShugaDadi, mu minsi ya mbere food+fone+Jordan+igitenge. Ahaaaaaa