Print

APR FC yerekanye ku mugaragaro abakinnyi 6 yasinyishije na 3 yarekuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2021 Yasuwe: 2718

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri yerekanye ku mugaragaro abakinnyi 6 yaguze n’abo yatandukanye nabo

Ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu bwaguze aba bakinnyi kubera ubusabe bw’abatoza b’iyi kipe basabye Abakinnyi bifuza ndetse no kuziba icyuho cy’abamaze kubona amakipe ku mugabane w’Iburayi.

Abakinnyi bashya APR FC yasinyishije barimo:Gilbert Mugisha (Rayon), Aimable Nsabimana (Police FC), Hassan Karera (AS Kigali), Ir’shad Nsengiyumva (Marines), Alain Kwitonda (Bugesera) na Bonheur Mugisha (Heroes).

Ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye na bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano bongererwa amasezerano yo gukomezanya na APR FC. Abasinye ni:

Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3
Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4
Niyomugabo Claude wasinyiye imyaka 2
Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye imyaka 2
Nizeyimana Djuma wasinyiye imyaka 2

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwarekuye abakinnyi 03 bari basanzwe muri APR FC barimo:

Usengimana Danny
Mushimiyimana Mohammed
Rwabugiri Umar