Print

Bakoze ubukwe mbere y’uko Ubwongereza bukina ubukwe bwabo burangira mu gahinda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2021 Yasuwe: 2365

Aba bakunzi ba ruhago bashyize ubukwe ku munsi w’ejo kugira ngo ibyishimo byabo babifatanye n’ibyo gutwara igikombe cya Euro ku Bwongereza ariko iyi kipe yabo yarabatengushye bikabije.

Nyuma y’imyaka 2 bahagaritse ubukwe bwabo kubera Guma mu rugo,aba bombi biyemeje gusubukura ibi birori ariko biyemeza kubihuza no ku munsi w’ejo bizeye ko Ubwongereza butwara igikombe ibyishimo bikabarenga ariko byarangiye barize ayo kwarika.

Aba bakundanye babyutse bajya kurahira ko bazabana akaramata,barangije berekeza ahitwa, London Bridge, aho bagombaga kurebera uyu mukino bakirizwa amashyi y’urufaya n’abakunzi ba ruhago.

Aba bantu bombi ntibari biteze ko Ubwongereza bugera ku mukino wa nyuma ariko nyuma yo gutsinda Denmark ngo bishimiye ko bagize ibirori 2 ku munsi umwe.

Bwana McGonigle w’imyaka 34,yagize ati “Ubwo Kane yatsindaga Denmark twahise tuvuga tuti “Mbega byiza,ubukwe bwacu buzabera rimwe n’umukino wa nyuma.”

Aba bombi bari basanzwe babana aho bari bamaranye imyaka 8 gusa brebanye umupira n’inshuti zabo nubwo Ubwongereza bwatsinzwe kuri penaliti 3-2 n’Ubutaliyani nyuma y’aho mu minota 120 bari banganyije 1-1.