Abongereza bari bizeye igikombe bikabije,bahuye n’uruva gusenya ubwo Ubutaliyani bwabishyuraga igitego bwari bwatsinze ku munota wa 2 bukanabatsinda kuri penaliti byatumye bamwe bagira umujinya batangira kurwana.
Mbere y’aho,abafana batagiraga amatike bashatse kwinjira kuri stade ku ngufu birangira bamwe muri bo basubiranyemo bararwana karahava ndetse bamwe bakomeretse.
Umwe mu bafana yakubiswe na benshi muri bagenzi be bimuviramo gukomereka gusa abapolisi bahagobotse baramutabara.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aba bafana bameranye nabi bari kurwana bikomeye.
Abafana bari bafite amatike bagize ubwoba barahunga abatayafite bahangana n’abashinzwe umutekano kuri stade ibintu biba bibi cyane.
Hari amakuru avuga bamwe mu bagize imiryango y’abakinnyi bagiriye ingaruka muri iyi mirwano n’imibyigano ikomeye y’aba bafana bateje akavuyo bashaka kwinjira muri stade nta matike baguze.