Print

Afurika y’Epfo: Leta yasabye abasirikare ngo bahangane n’abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa rya Zuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021 Yasuwe: 845

Abantu batari munsi ya batandatu barishwe naho abagera hafi kuri 500 batabwa muri yombi kuva Zuma yakwishyikiriza polisi mu cyumweru gishize.

Amaduka amwe yarasahuwe n’inyubako zimwe ziratwikwa.

Abasirikare bagabwe mu ntara ya Gauteng ndetse no mu ntara Zuma avukamo ya KwaZulu-Natal.

Zuma yahamijwe n’urukiko gusuzugura ubucamanza nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa yo mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Uyu mugabo w’imyaka 79, uhakana kurya ruswa, yakatiwe gufungwa amezi 15. Afite icyizere ko iki gifungo cyakurwaho n’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga. Ariko inzobere mu mategeko zivuga ko amahirwe yuko ibyo byabaho ari macyeya.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku wa mbere, Bwana Ramaphosa yamaganye "ibikorwa by’urugomo byo ku mugaragaro byo mu bwoko bwabonetse gacyeya cyane mu mateka ya demokarasi yacu".

Imidugararo yatangiye ari iyo kwamagana ifungwa rya Zuma, ariko ubu yakajije umurego ndetse iraguka.

Amashusho yo mu mujyi wa Durban, mu ntara ya KwaZulu-Natal, agaragaza amaduka asahurwa akanangizwa ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bigatwikwa.

Mu mujyi wa Johannesburg, abasahuzi bagaragaye batwaye amateleviziyo, ibyuma byo gushyuhirizamo ibiryo (microwave ovens) ndetse n’imyenda.

Bwana Ramaphosa yagize ati: "Ibyo turimo kubona ubu ni ubugizi bwa nabi bw’abafatirana iki gihe, aho amatsinda y’abantu ari guteza akajagari nk’uburyo gusa bwo guhishira ubusahuzi n’ubujura".

"Nta kababaro cyangwa impamvu ya politiki bishobora kuba urwitwazo rwo gukora urugomo no gusenya tumaze kubona mu bice bya KwaZulu-Natal na Gauteng".

Ku cyumweru, abigaragambya bitwaje inkoni babonetse batambuka mu gace gakuru k’ubucuruzi ko mu mujyi wa Johannesburg.

Urugomo rwagize ingaruka ku bikorwa byo gukingira Covid, aho ba nyir’amaduka amwe y’imiti bavuga ko aho gukingirirwa "hashenywe haranasahurwa", nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Hari hamwe byabaye ngombwa ko hafunga imiryango kubera impungenge ku mutekano.

Perezida Ramaphosa yagize ati: "Igikorwa cyacu cyo gukingira cyarahungabanye bikomeye mu gihe cyarimo kirushaho kwitabirwa. Ibi bizagira ingaruka z’igihe kirekire ku ntambwe turimo gutera mu kuzahura ubukungu".

Bitandukanye n’igifungo arimo kubera gusuzugura urukiko, Zuma arimo no kuburanishwa ku birego bya ruswa.

Mu kwezi gushize, yavuze ko nta cyaha yakoze, mu rubanza ku masezerano y’ubucuruzi bw’intwaro yo guhera mu myaka ya 1990 afite agaciro ka miliyari 5 z’amadolari y’Amerika.

Abamushyigikiye bavuga ko ibiri kumubaho ari ukumwibasira kwa politiki gukorwa n’inshuti za Ramaphosa.

BBC