Print

Ibyitezwe kuganirwaho hagati ya Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021 Yasuwe: 936

Ni rwo ruzinduko ruzwi Perezida w’u Burundi agiriye i Kinshasa nyuma y’urwo Pierre Buyoya yahakoreye mu 1997.

Ibiro bya perezida w’u Burundi bivuga ko aba bategetsi baza gusinya amasezerano menshi y’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere ry’ibihugu byombi.

Ayo arimo umushinga w’inzira ya gari ya moshi ya Uvinza - Musongati - Gitega - Uvira - Kindu, igice cya Gitega-Bujumbura-Uvira-Kindu.

Ndayishimiye araganira na Tshisekedi nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize amutumyeho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Albert Shingiro - nawe bari kumwe i Kinshasa - aho Tshisekedi yari mu mujyi wa Goma.

Uretse imishinga y’iterambere, inyungu za politiki n’ibindi aba bategetsi bashobora kuganira, ikibazo cy’umutekano nacyo gishobora kutabura mu kiganiro cyabo.

Mu ntara ya Kivu y’Epfo ya DR Congo hari imitwe ihakorera y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Gitega, u Burundi bwagiye butungwa agatoki kwinjiza ingabo zabwo kuyirwanya.

Iyi mitwe yagiye iba indi mpamvu y’amakimbirane hagati y’ubutegetsi bwa Gitega n’ubwa Kigali. Kurangiza ikibazo cyayo byaba ingingo iganirwaho n’aba bategetsi uyu munsi.

Nyuma y’imyaka itanu yashize biboneka ko u Burundi bwiheje mu yandi mahanga, Bwana Ndayishimiye mu mwaka umwe amaze ku butegetsi yakoze ibikorwa byo kuvugurura ububanyi n’amahanga.

Mu ngendo zose hamwe zirindwi amaze gukorera hanze y’igihugu Ndayishimiye amaze gusura Equatorial Guinea, Misiri, Centrafrique, no mu karere Tanzania, Uganda, Kenya na DR Congo.

BBC