Print

Minisitiri Bamporiki yashimye inganzo ya Niyo Bosco ku ndirimbo ye nshya ya “PIYAPURESHA ”

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 July 2021 Yasuwe: 1194

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiter Minisitiri Bamporiki Edouard yerekanye amarangamutima ye ku ndirimbo imaze umunsi umwe isohotse ayifashisha mu kubwira amagambo akomeye umuhanzi Niyo Bosco. Mu butumwa bw’ishimwe uyu muyobozi yageneye Niyo Bosco, yagize ati "Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.’’

Mwana w'u Rwanda @niyobosco250, wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure. https://t.co/aAUj65mCH0

— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) July 12, 2021

Iyi ndirimbo ya Niyo Bosco imaze iminsi 2 igiye hanze’ Piyapuresha’ ikomeje gukundwa na benshi dore ku rwego rwo hejuru kuko umunsi umwe imaze isohotse imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 100 ndetse iriho ibitekerezo byinshi cyane by’abayikunze.