Print

Abanyeshuli barenga 600 ntibakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021 Yasuwe: 564

Nyuma y’umunsi umwe abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Rwanda batangiye ibizamini bya Leta, mu ntara y’amajyaruguru haravugwa ko abana basaga 600 batitabiriye ikizamini nkuko byemezwa n’umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini.

Uyu muyobozi ntiyatangaje impamvu aba bana batitabiriye ibizamini cyakora yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bacyegeranya imibare yabatitabiriye mu gihugu hose ko imibare rusange n’impamvu zabyo bizashyirwa ahagaragara.

Ni ibizamini byagombaga kuba byarabaye umwaka ushize, bihagarikwa n’ubwiyongere bwa virusi ya Corona bwariho muri icyo gihe, bituma amashuri afungwa.

Abanyeshuri bashoje icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta ejo ku wa mbere, bageraga ku 254 678, nkuko byatangajwe na ministeri y’uburezi.

Kuri buri kigo cy’ishuri cyabereyeho ibyo bizamini, abanyeshuri bagombaga kubanza gusobanurirwa uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo guhangana na Covid-19.

Ministri w’uburezi mu Rwanda, Uwamariya Valentina, yasobanuye ko kugeza ubu babarura abana banduye Covid-19 bazakora ibizamini bya Leta bakabakaba 60, harimo bamwe bamaze gukira icyo cyorezo n’abandi bakirwaye.

Mu Karere ka Nyagatare, Inzego z’Uburezi zabaruye abanyeshuri 121 batakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kubera impamvu zinyuranye zirimo kuba hari bamwe muri bariya banyeshuri babyanze ku bushake bwabo.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare,Batamuriza Edith avuga ko muri bariya banyeshuri 11 023 harimo 121 batitabiriye ibizamini by’umunsi wa mbere kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Harimo abimukiye mu tundi turere uyu munsi tutazi aho baherereye, hari uburwayi, uretse ko hari n’abanze gukora ibizamini nkana.”

Avuga ko hari “Hari abo basangaga mu rugo bakirukanka, yabona umuntu uje iwabo akiruka akigendera.”