Print

Nziza Theos yakoze indirimbo iburira abijanditse mu mvugo za "Nta myaka ijana na nta gikwe" bakica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021 Yasuwe: 3326

Indirimbo ’Nta myaka 100’ ukimara kuyumva ntiwahita usobanukirwa ubutumwa bukubiyemo, usibye kuba wayumva ukayirangiza. Nziza Theos yavuze ko ari indirimbo nziza igomba gufasha urubyiruko kureka imwe mu myumvire bafite muri iki gihe aho isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ku bijyanye n’ubusobanuro n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, Nziza Theos yagize ati : "Icya mbere kirimo gikomeye ni icyorezo n’ibibi byacyo twabwiwe mu ntangiriro yacyo kugeza ubu ariko twe tukabigira imikino ntidukurikize ingamba n’amabwiriza zo kugikumira, none ubu ingaruka zacyo nibyo twabwirwaga ntitubyiteho ubu biri kutugeraho".

Akomeza agira ati: "Ikindi nabihuza n’inkuru ya Noa (Muri Bibiliya) kuko bijya kumera kimwe, noneho nkashishikariza abantu kumvira no gukurikiza inama dusabwa cyangwa duhabwa na Noah w’iki gihe mu igereranya ni RBC cyangwa Minisante kuko batuburira kenshi. Ndetse hakazamo ko nidukomeza kwirara ntitwumvire Noah ibyo tuvuga ngo ’ntagikwe’ ’nta myaka ijana’, ntaki ntaki hazaza n’ibibi birenze icyiza ariko twakubahiriza amabwiriza tugasohoka muri ibi bihe".

Reba indirimbo Nta myaka 100 (Ijana) ya NZIZA Theos