Print

Cyusa Ibrahim ugiye kuzuza etaje ku Ruyenzi yemeje ko nta mu Diaspora wamuhaye n’urumiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021 Yasuwe: 2828

Umuhanzi Cyusa Ibrahim wizihiza isabukuru y’imyaka 32 amaze avutse kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, yabwiye ikinyamakuru Hose ko yishimira ibintu byinshi amaze kugeraho muri iyi myaka birimo ibyo yagezeho abikesha cyane cyane umuziki.

Ati“Uko umwaka ugenda ushira hari icyo ngenda niyungura, maze gukora indirimbo nyinshi, ibitaramo byinshi, ejo bundi nzaba ndi muri Iwacu Muzika, naririmbye muri East African Party n’ibindi byinshi.”

Bigeze kunzu igeretse (etage) ari kubaka ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi,Cyusa yemeje ko ateganya ko izuzura imutwaye amafaranga ari hagati ya miliyoni 100 n’120.

Ati “Kubaka hagora gufata icyemezo cyo gutangira. Nayitangiye mu kwa Gatatu k’uyu mwaka. Kuba igeze hariya nabyo ndabishimira Imana, nta nguzanyo natse, ni amafaranga nagiye mbika.”

Cyusa avuga ko nubwo amaze igihe gito akora umuziki, yiziritse umukanda abika amafaranga yagiye akorera mu bitaramo bitandukanye no mu bukwe yagiye aririmbamo.

Ati “ N’abandi bayubaka ariko icya mbere ni ukubika kuruta kwaya, hari benshi bakorera amafaranga kundusha ariko iyo wihaye intego ukavuga ngo ngiye gukora iki, ukigeraho. Ntawe nibye, nta muntu wayampaye, umva nta n’umu-diaspora bya bindi abantu bavuga.”

Iyi nzu Cyusa ayifiteho umugambi wo kuyikoresha ubucuruzi ku buryo n’iyo yareka umuziki atagorwa n’ubuzima. Hazajya habera ubukwe kuko hari imbuga ishobora kwakira abantu ibihumbi bibiri.