Print

Lionel Messi yinjiye mu rutonde rw’abahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or [URUTONDE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021 Yasuwe: 2364

Kizigenza Lionel Messi uherutse kwegukana Coap America,yiyongereye amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ya 7 aho yigaranzuye abahabwaga amahirwe barimo N’golo Kante utarahiriwe na Euro cyo kimwe na mukeba we Cristiano Ronaldo.

Nubwo bitari byagenze neza muri La Liga,Lionel Messi yiyunze n’abanya Argentina ndetse n’abakunzi ba ruhago ku isi ubwo yegukanaga igikombe cya mbere mu ikipe y’igihugu yari amaze imyaka 15 ahiga cyane.

Messi na bagenzi be batsindiye Brazil ku kibuga cy’amateka cya Maracana bituma baba igihugu cya mbere gifite Copa America nyinshi nubwo banganya na Uruguay inshuro 15.

Muri uyu mwaka wa 2021,Messi amaze gutsinda ibitego 33 ndetse anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego.

Uwo bahanganye ni Robert Lewandowski umaze gutsinda ibitego 34 ndetse anegukana ibikombe byose mu Budage.

Lionel Messi amaze gutwara Ballon d’Or 6 ndetse byitezwe ko azahundagazwaho amajwi n’abatora nkuko ibinyamakuru bibitangaza.

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuvamo uwegukana Ballon d’Or

10. Federico Chiesa
9. Erling Haaland
8. Cristiano Ronaldo
7. Kevin De Bruyne
6. Kylian Mbappe
5. Romelu Lukaku
4. N’Golo Kante
3. Jorginho
2. Robert Lewandowski
1. Lionel Messi