Print

Perezida Kagame yarebye umukino Misiri yatsinzemo u Rwanda mu gushaka itike yo kujya muri AFROBASKET [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021 Yasuwe: 1302

U Rwanda rwari ruyobowe na kizigenza Tierra Henderson wari ku rwego rwo hejuru,rwakinnye neza uduce tubiri tubanza rurusha bigaragara Misiri ariko rwagiye kurangiza agace ka 3 imbaraga zashize bituma agace ka kane korohera Misiri.

Bigitangira abakobwa b’u Rwanda barushaga Misiri kugarira no gutsinda amanota byarangiye agace ka mbere batsinze amanota 24 kuri 16.

Agace ka kabiri nako u Rwanda rwakitwayemo neza muri byose ndetse kaza kurangira ruyoboye ku manota 39 kuri 29 n’ukuvuga amanota 10 y’ikinyuranyo.

Kubera ko u Rwanda rwubakiraga kuri kapiteni warwo Tierra Henderson,abakinnyi ba Misiri baje kumuvumbura hanyuma aba ariwe bashyiraho umutima niko kugaruka mu mukino batsinda amanota yisukiranya.

U Rwanda rwari rwamaze kwiyizera cyane,rwavuye mu mukino,rutangira gukora amakosa menshi yatumye agace ka 3 karangira rwishyuwe amanota yose banganya amanota 49-49.

Abakinnyi b’u Rwanda barimo Murekatete Bella bakoze amakosa menshi muri utu duce tubanza bituma bigengesera ntibashyira imbaraga mu kugarira byatumye Misiri yinjiza amanota menshi.

Mu gihe Henderson yari yananiwe,nta wundi mukinnyi wabonetse wo kumwunganira ndetse bagenzi be basubiye inyuma mu gutsinda amanota birangira batsinzwe.

Umutoza w’u Rwanda yabwiye RBA ko ikipe ye yabuze ubunararibonye cyane ko yakoresheje imbaraga nyinshi mu duce tubanza 3 ariko akanyuma isubira inyuma cyane kuko yatsinzwemo amanota 22 kuri 10.

Umukino muri rusange warangiye Misiri itsinze amanota 71 kuri 59 y’u Rwanda aho umunya Misiri Abdeigawad, ariwe watsinze amanota menshi mu mukino 23 mu gihe Tierra Henderson yatsinze 17.

Iyi kipe y’Igihugu y’Abagore yari yatangiye neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021), itsinda iya Kenya amanota 77-45 mu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Mbere.

Ibihugu bine birimo u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y’Epfo nibyo bihataniye umwanya umwe wo kuzahagarira Akarere ka V muri Afrobasket 2021 izabera muri Cameroun muri Nzeri uyu mwaka.