Print

Abantu 16 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 792 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2021 Yasuwe: 1758

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri,COVID19 yishe abantu 16 mu Rwanda, bituma abo imaze guhitana bagera kuri 598. Abapfuye uyu munsi n’abagore barindwi b’imyaka 77, 75, 61, 58 (Kigali), 72 (Rubavu), 62 (Muhanga) & 42 (Rusizi) n’abagabo icyenda b’imyaka 95 (Muhanga), 81, 74, 64, 55, 38 (Kigali), 78, 74 (Musanze) & 58 (Rusizi).

Abantu 792 bashya banduye, 1211 bo bakize, ariko umubare w’abarembye ukomeza kwiyongera kuko babaye 73.Abakirwaye bageze ku 14,643.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu gihe cya vuba Abanyarwanda bazaba bashobora kwipima icyorezo cya Covid-19, bakoresheje uburyo buzajya butanga igisubizo mu gihe gito.

Uburyo bwari busanzwe bwifashishwa mu gupima Covid-19, ni ubwa Q-RT PCR (Real-Time Quantitative Reverse Transcription PCR), ndetse n’ubwa Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

Ubushakashatsi buheruka gusohoka mu kinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences of the United States of America’, bwerekanye ko ubu buryo bwo kwipima bushobora gutanga umusaruro.

Bugaruka ku gipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD), gishobora gutahura SARS-CoV-2 mu minota 6.5, kimwe kigurwa $1.50 – ni ukuvuga amafaranga atarenze 1500 Frw.

Igerageza ryerekanye ko gitanga igisubizo cyizewe hafi 100% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe ibimyira byo mu mazuru.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ubu buryo bufasha umuntu kwipima ku giti cye bugiye korohereza benshi kumenya uko bahagaze kuri COVID-19, bigakorwa mu buryo bwihuse kandi buhendutse kurushaho.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Laboratwari ya RBC irimo kugenzura umubare munini w’ibi bipimo, mu gihe cya vuba bizashyirwa ahagaragara.”

Dr Nsanzimana aheruka kuvuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19, ku buryo mu minsi mike ibiciro byo kwipimisha bizagabanuka cyane, abantu bakoroherwa no kumenya uko bahagaze.

Kugeza ubu igipimo gitanga igisubizo cyihuse kigurwa 10 000 Frw na ho igitanga igisubizo cya PCR kikishyurwa 50 000 Frw ari na cyo cyizewe kurusha ibindi.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.

Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.